RFL
Kigali

Uganda: Yari yarabuze aho yahera mushiki we ngo amusambanye ahitamo kumwica agasambanya umurambo

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:23/10/2021 11:44
1


Amahano ajya yumvikana mu bihugu bitandukanye, hari igihe ibintu birenga imitekerereze ya muntu ku biba byarabaye aho umusore wo muri Uganda yari amaze igihe yifuza gusambanya mushiki we yarabuze aho amuhera ahitamo kubanza kumwica agasambanya umurambo.



Uyu musore bivugwa yamaze kwica mushiki we Nakato Elizabeth, yarangiza kumusambanya akamuta mu ruzi kugira ngo bazagire ngo yishwe n'amazi, ariko iperereza ryerekana ko yamwishe akamusambanya agahitamo kumuroha.


Gusa mu makuru aheruka gutangazwa n'ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, bivugwa ko bari bafitanye amakimbirane yo mu muryango, bapfa amasambu ya hato na hato ashingiye ku kugurisha isambu, ibyatumye umusore arakara akica mushiki we kugira ngo asigarane imitungo.

Amakuru ya Faceofmalawi yatangazaga ko yamwishe amukubise inyundo mu mutwe yarangiza agafata umurambo akawusambanya. Amakuru akomeza avuga ko Polisi yo muri Uganda yataye muri yombi uyu musore ukekwaho kuba yarishe mushiki we nyuma yo gusambanya umurambo we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muco Franck2 years ago
    Amakuru





Inyarwanda BACKGROUND