RFL
Kigali

Umuraperi Big Sean yakoze ibitangaje yicara mu nzuki 65,000 zimufata nk'umwami wazo-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:23/10/2021 9:08
0


Abantu benshi batinya inzuki kubera ubumara buba mu ruboni rutera umuntu. Biba bitangaje kubona umuntu zimwuzuyeho. Ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere aho umuraperi wo muri Amerika, Big Sean ubwo yajyaga gukora amashusho y'indirimbo haje inzuki zikamwuzuraho.



Ubusanzwe, byagaragaraga ku bantu bamwe na bamwe bikavugwa ko bazitererejwe n'abarozi, gusa uyu muraperi uri mu bakomeye ku Isi yatangaje abatari bake yerekana uburyo yabaye umwami w'inzuki zikaza zikamwuzuraho umubiri wose kandi nta na rumwe rumudwinga nk'uko nawe ubwe yabishimangiye.


Anyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ku rukuta rwe rwa instagram, Big Sean yatangaje ko ari inzuki za nyazo aho abenshi bari batangiye gucyekacyeka ko zaba ari inzuki z'ibipupe. Yagize ati "Ni inzuki za nyazo kuri njye, ntabwo ari amafoto yakozwe abeshya, ni inzuki 65,000 ziri kuri njye, nakunze inzuki ziri mu muzinga/icyima (Aho inzuki ziba)".


Izi nzuki, Big Sean yifashishije zari izigaragara mu mashusho y'indirimbo ye nshya yashyize hanze yise 'What a Life', iyi ndirimbo ifite amashusho atangaje, ubona ko yitondewe no gushyiramo ubuhanga budasanzwe.


Big Sean ari mu baraperi bakomeye muri Amerika

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND