Kimwe mu bintu bikomeza
kugaragaza ko imyidagaduro nyarwanda ikomeza kugenda itera imbere kimwe n’ikoranabuhanga
rishingiye ku mbuga nkoranyambaga rigashinga imizi, ni uburyo ziri gukoreshwamo
n'abazimenye bakanaziha agaciro zikaba zibatunze mu Rwanbda.
Kugeza ubu
umunyarwandakazi Shaddyboo niwe uyoboye abandi mu gukurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram twifuje kubasangizaho amakuru mu
byamamare nk’INYARWANDA aho afite abamukurikira kuri rwo bamaze kuba ibihumbi
938.
Urebye neza wabona ko
impera za 2021 zihabwa amahirwe ku kuba zasiga uyu mubyeyi w'abana babiri afite abamukurikira bagera kuri
Miliyoni 1. Kugeza ubu uru rubuga rufite igisobanura gikomeye mu buzima bwa buri munsi bw’uyu
munyamideli akaba n’umushabitsi aho arwifashisha yamamariza ibigo binyuranye
bikamwishyura n'utundi tuzi agenda abona kubera rwo.
Kugera ubu ukurikiranye neza wasanga ko byibuze afite ukwiyongera kw'abamukurikira kuri hagati y’abantu 600 na 1000 ku munsi bivuze ko kuzuza kwe Miliyoni kwaba kuri hagati y’iminsi 60 ni 100, hatagize igihinduka ukwezi k’Ukuboza 2021 cyangwa Mutarama 2022 byabaye kure yazasiga imushyize mu cyiciro cy'abakurikirwa na Miliyoni aho kuba ibihumbi Magana.
Abakiri mu bihumbi Magana
nabo ubona ko ababakurikira bakomeje kwiyongera cyane kuri uru rukuta harimo
Meddy umaze kugira abangana n’ibihumbi 761 nawe imibare y’igereranya ikaba
igaragaza ko afite ubwiyongere bw'abari hagati ya 400 na 800 ku munsi bashya
bamukurikira.
Bivuze ko byazasaba
iminsi micye ishoboka ingana na magana 300 naho imyinshi ikaba yagera muri 600 ngo yuzuze Miliyoni y'abamukurikira, bikaba byaba biri hagati y’impeshyi
itaha ya 2022 n’itumba rya 2023.
Ku ruhande rwa Bruce
Melodie iby’uyu muhanzi byo biratangaje cyane kuko urubuga rwe ruri kuzamuka
byihuse umunota ku wundi kuko kuwa 17 Ukwakira 2021 yari afite abamukurikira
ibihumbi 564 nyamara kuri uyu munota akaba afite ibihumbi 591 bivuze ko mu gihe
cy’iminsi 5 yonyine agize ubwiyongere bungana n’ibihumbi 27 by'abamukurikira kuri Instagram.
Ni impamvu isa n'iyumvikanamo ukuntu kuko amaze iminsi ashyize hanze indirimbo iri mu zikunzwe yitwa ‘Sawa Sawa’ yakoranye na Khaligraph Jones ukurikirwa n’abarenga Miliyoni 1.8 kuri Instagram bivuze ko bamwe mu bakurikira Jones batangiye gukurikirana no kumenya byinshi kuri Bruce Melodie. Ikindi ni uko afite byinshi bimuvugwaho muri iki gihe harimo n’ibitaramo ategerejwemo by’umwihariko muri Kigali Arena kuwa 06 Ugushyingo 2021.
Muri iki gitaramo azaba yizihiza imyaka 10 amaze akora umuziki kinyamwuga bivuze ko mu gihe byaba bigumye gutya iminsi yaba ibarirwa ku ntoki ku kuba yaca kuri aba bose n'ubwo nawe igihe gito gishoboka cyaba ari mu mpera z’umwaka wa 2021 kuba yaba yujuje Miliyoni 1. Ibi bishobora kwihutishwa no kuba yashyira hanze undi mushinga w'indirimbo ushyushye by'umwihariko yakoranye n'undi muhanzi ukomeye.
Ikindi cyabidindiza ni ukuba yakwiryamira abamwerecyejeho amaso bakaba bayerecyeza ahandi.

Bruce Melodie afite umuvuduko wo hejuru kuri instagram aho mu minsi itanu yonyine yungutse abamukurikira bashya ibihumbi 27
Bigumye uko biri Shaddyboo yasozanya Miliyoni y'abamukurikira kuri Instagram nyamara umwanya wo kuyobora abakurikirwa cyane akaba yawamburwa na Bruce Melodie
Meddy hatagize ikintu gihinduka yazageza abamukurikira Miliyoni 1 hagati y'impeshyi ya 2022 n'amezi abanza ya 2023
Ubwo twasuraga urukuta rwa Instagram rwa Bruce Melodie kuwa 17 Ukwakira 2021 n'uku rwari ruhagaze n'ibihumbi 564
Bruce Melodie arabura amasegonda akuzuza ibihumbi 600 by'abamukurikira mu gihe yaba agumye ku muvuduko ariho wo kunguka abamukurikira bashya (27000 Followers/5days) umwaka utaha yaba ari we munyarwanda ukurikirwa cyane kuri Instagram