RFL
Kigali

Imbyino n’ibitwenge! Iradukunda Bertrand yakiriwe mu buryo budasanzwe i Gaborone - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/10/2021 18:33
0


Rutahizamu w’umunyarwanda, Iradukunda Jean Bertrand werekeje mu ikipe ya Township Rollers, yakiriwe mu buryo budasanzwe ageze muri Botswana, aho yasusurukije abaje kumwakira arababyinira, bakoma mu mashyi, barishima karahava.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2021, nibwo Iradukunda Bertrand Kanyarwanda yahagurutse i Kigali yerekeza muri Botswana, aho indege yabanje kunyura muri Afurika y’Epfo ibona kugera i Gaborone, aho yari ategerejwe na bamwe mu bagize komite y’ikipe ya Township Rollers aheruka gusinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Akiva ku kibuga cy’indege, Bertrand yajyanwe ahari bagenzi be bagiye gukinana kugira ngo bamwakire, bamuhe ikaze mu ikipe nshya.

Mu kwakira uyu mukinnyi ukina asatira, nawe yaberetse bumwe mu buhanga afite butari ubwo mu kibuga gusa, arababyinira nabo bakoma mu mashyi, bakubita ibitwenge, barishima karahava.

Abayobozi n’abakinnyi ba Township Rollers bishimiye kwakira rutahizamu Bertrand Iradukunda bitezeho byinshi mu myaka ibiri yasinye.

Iradukunda Jean Bertrand wakiniraga Gasogi United, yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Township Rollers yo muri Botswana mu ntangiriro z’uku kwezi, aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

TownShip Rollers FC Bertrand agiye gukinira ifite ibikombe 16 bya shampiyona yo muri Botswana, n’ibikombe 6 by’igihugu ndetse ikaba ikunze kugera kure mu marushanwa nyafurika ya CAF Confederation Cup na CAF Champions League.

Kanyarwanda niwe munyarwanda wa mbere ugiye gukina muri shampiyona yo muri Botswana.

Iradukunda Jean Bertrand yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC, Isonga FC, Bugesera FC, Police FC, Mukura VS na Gasogi United.

Iradukunda Bertrand yakiranwe ubwuzu muri Township Rollers

Bertrand yabyiniye bagenzi be barishima cyane

Bertrand Iradukunda yageze muri Township Rollers yo muri Botswana agiye gukinira imyaka ibiri

Bertrand Iradukunda ni umwe mu bafatiye runini ikipe y'igihugu Amavubi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND