RFL
Kigali

Harimo itike ya 20,000 Frw: Ibisabwa kugira ngo umufana yitabire 'Rayon Sports Day'

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/10/2021 17:15
1


Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda, Rayon Sports ni yo igiye kwinjiza abafana bwa mbere kuri sitade y'umupira w'amaguru.



Kuri iki cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021, kuri sitade Amahoro i Remera Rayon Sports irigaragaza mu cyo yise Rayon Sports Day kizaba irimo ibikorwa bitandukanye birimo kwerekana abakinnyi ikipe izakoresha mu mwaka w'imikino 2021, ndetse n'imyenda bazambara.

Uyu munsi kandi hazaba hari abahanzi bagomba gususurutsa abawitabiriye, muri abo bahanzi harimo Queen Cha, Eric Senderi, Symphony, na Khalifan. Nyuma y'ibi byose ku isaha ya Saa Cyenda z'amanywa Rayon Sports izakina umukino wa gicuti na Kiyovu Sport basanzwe bahangana muri shampiyona.


Ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza ko kugira ngo ubashe gukurikirana uyu munsi ndetse no kwinjira muri sitade, ugomba kuba warafashe inkingo zose za Covid-19, kuba ufite ibisubizo by'uko wipimishije Covid-19 mu masaha atarenze 72, ndetse  umufana agomba kuza yambaye agapfukamunwa neza. Amafaranga yo kwinjira ku kibuga itike ya menshi ni ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw). Harimo kandi amatike ya 15,000 Frw, mu ntebe z'imihondo bazishyura ibihumbi bitanu (5,000 Frw) naho ahasigaye hose ni ibihumbi  bibiri (2,000 Frw).

Uko gahunda ihagaze


Abafana bari bakumbuye abakinnyi babo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwayezu Regis2 years ago
    Turagushyigikiye tuzakugwa inyuma Rayon Sports





Inyarwanda BACKGROUND