Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwashyiriyeho intego ya Miliyoni 2$ (Miliyari 2 Frw) abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe nibasezerera Etoile Sportif du Sahel, bakerekeza mu matsinda ya CAF Champions League.
Kuri
uyu wa Gatandatu tariki ya 23 mu mujyi wa Monastir hazabera umukino wo
kwishyura mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, aho Etoile du Sahel
izakira APR FC mu mukino uzatanga ikipe izerekeza mu matsinda ya Champions
League uyu mwaka.
Umukino
ubanza uheruka guhuza aya makipe wabereye i Kigali, warangiye amakipe aguye
miswi igitego 1-1 ariko APR FC yarushije Etoile du Sahel gukina neza no kurema
uburyo bw’ibitego, ariko ntibyabahira.
Mu
rwego rwo kwitegura neza uyu mukino, ubuyobozi bwa APR FC bwashyiriyeho intego
abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe mu kubatera inyota yo gusezerera Etoile du Sahel
mu rugo.
Abakinnyi
n’abatoza ba APR FC (Staff) bazagabana miliyoni 2$ (miliyari 2 Frw)
nibasezerera Etoile du Sahel bakerekeza mu matsinda ya CAF Champions League.
Ni urugamba
rutoroshye APR FC igomba kurwana kugira ngo ikore amateka akomeye, bwa mbere
ibone itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League.
APR
FC yageze muri Tunisia kuwa Gatatu icumbika i Tunis, ubu bakaba berekeje mu
mujyi wa Monastir ari naho bazakorera imyitozo ya nyuma ku kibuga n’ubundi
bazakiniraho.
Ikipe izatsinda hagati ya APR FC na Etoile du Sahel izahita yerekeza mu matsinda ya CAF Champions League, mu gihe izatsindwa izerekeza muri Confederations Cup.
APR FC yashyiriweho miliyari 2Frw nisezerera Etoile du Sahel ikajya mu matsinda ya Champions League
TANGA IGITECYEREZO