RFL
Kigali

Airtel Rwanda yahaye abamotari amajire mashya ya Miliyoni 100 Frw inabibutsa ko abakiriya bazajya bishyura kuri Airtel Money ku buntu-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:22/10/2021 16:27
0


Sosiyete y'Itumanaho ya Airtel Rwanda imaze kuba ubukombe mu Rwanda ifitanye imikoranire n'impuzamahuriro y'abatwara moto mu Rwanda [FERWACOTAMU] yahaye amajire mashya abamotari inabibutsa ko abakiriya bakwiye kujya babishyura kuri Airtel Money ku buntu.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukwakira 2021, Airtel Rwanda yatanze amajire mshya ku bamotari bari bamaze hafi umwaka urenga bafite ijire zishaje. Ni igikorwa cyabereye kuri Stade  ya Kigali i Nyamirambo. Benshi mu batwara abagenzi kuri mota bari bamaze igihe binubira kudahabwa ijire nshya kuko izo bari bafite bari bazimaranye umwaka zarabasaziyeho ibintu benshi bavugaga ko ari umwanda.


Abamotari bishimiye aya majire bahawe nyuma y'umwaka urenga bambara ashaje 

Muri uyu muhango Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez yavuze ko aya majire ari ingirakamaro cyane. Yagize ati: "Izi jire twatanze ni ingirakamaro zigaragaza ko abamotari bari ku murongo kandi bafite imikorere myiza ndetse n'ikinyabupfura. Zigaragara neza kandi zinabafasha mu kwirinda impanuka". 


Emmanuel Hamez Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda 

Yakomeje avuga ko zinafite ibara rya Airtel Rwanda anashimangira ko iyi sosiyete imaze kuba ubukombe mu bihugu bitandukanye nko muri Tanzania, Kenya, Uganda n'ahandi asaba abatarayiyoboka kuyigana bakamenya itandukaniro. Yibukije abamotari ko bafite amahirwe yo kuba babasha kwishyurwa n'abagenzi kuri Airtel Money ku buntu. Yavuze ko uburyo bwo kohereza amafaranga no kuyakira kuri Airtel buri hasi cyane kandi bagiye kurushaho kubworoshya ugereranije n'abandi.


Abamotari babanzaga kugaragaza umwirondoro wabo 

Yatanze urugero avuga ko kugeza ubu uwohereza amafaranga kuri Airtel Money acibwa amafaranga 7.5 Frw gusa abamotari bo kubishyura bikaba ari ubuntu kuri Airtel Money.

Ngarambe Daniel umuyobozi w'impuzamahuriro y'abatwara moto mu Rwanda yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma y'uko abo ahagarariye bari bamaze igihe bataka amajire, ubu bakaba bahawe amashya ndetse no kubishyura kuri Airtel money bikaba ari ubuntu.


Ngarambe Daniel 

Yagize ati "Ibyishimo byangezeho kuko abamotari iyo bafite umwambaro usa neza n'ubatega kuri moto mu by'ukuri agenda yishimye kuko wa mu motari afite isuku. Uriya mwambaro wa jire rero buriya usobanuye byinshi mu kazi harimo umutekano, ugaragaza uriya mumotari utwaye. Yakomeje  agira ati: "Iyo umuntu agiye kuri moto yizeye umutekano agenda yishimye ubwo rero byadushimishije kimwe n'uko byashimishije abamotari". 

Hari hashize hafi umwaka nta jire bahawe kubera icyorezo cya COVID- 19. Airtel Rwanda yari ifitanye na Ferwacotamo amasezerano y'imikoranire y'imyaka 3 ariko kugeza ubu yiyongereye.

Muri iki gihe cyari gishize Airtel Rwanda ikorana na Ferwacotamo ari nayo ibambika abamotari za jile, Ngarambe Daniel  yavuze ko ubuzima bw'umumatari bwahindutse abisobanura muri ubu buryo ati"Nuko itera inkunga Ferwacotamo, umumotari akabona jire ku buntu kandi bakaba banashyiriweho gahunda z'uburyo umumotari agiye kujya yishyurirwa kuri telefone ntihagire amafaranga akatwa urumva ko n'igikorwa kiza gituma ari umugenzi n'iyishyura umumotari nta mafaranga aza gukatwa kandi n'umumotari ntakatwe". Yashimangiye ko ibi bifasha abamotari gukoresha ikoranabuhanga.

Bitwayeki Emmanuel twasanze amaze guhabwa ijire n'ibyishimo byinshi, yatugaragarije imbamutima ze ati"Biranejeje kuko iyo nari mfite (ijiri) yari ishaje yari imaze igihe kingana n'umwaka urenga. Urumva kuba ufite umwenda w'akazi ushaje bigutera ipfunwe niyo urimo kugenda mu muhanda. Ariko ubungubu ndishimye kuko mfite umwambaro mushya. Urumva iyo umwenda wagusaziyeho umuntu akakubona atekereza y'uko utari umumotari w'umwuga.


Bitwayiki twasanze amaze guhabwa ijiri yari afite akanyamuneza ku maso 

Iki kibazo bakunze kugarukaho cyo gutinda guhabwa amajire Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez yavuze ko kitazongera kubaho kuko bagiye kujya bakigenzura neza. Icyakora abunganizi b'uyu muyobozi mushya bavuze ko iki kibazo cyo gutanga jire bakererewe cyatewe n'icyorezo cya COVID-19. Ibi Ngarambe Daniel yabigarutseho agaragaza ko COVID-19 ari yo yabaye imbogamizi.

Iki gikorwa cyo gutanga ama jire kizagera mu gihugu hose kikaba cyafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu mu mujyi wa Kigali aho abamotari ibihumbi 26 bakorera muri uyu mujyi bagomba guhabwa amajile. Abenshi bazazifatira ku makopetive yabo mu rwego rwo kwirinda umuvundo wakwirakwiza icyorezo cya COVID-19.


Muri uyu muhango habayeho kwambika bamwe mu bamotari amajire nk'ikimenyetso kigaragaza ko iki gikorwa gitangiye ku mugaragaro 



Abamotari bageze aho baba benshi biba ngombwa ko bahagarika iki gikorwa abasigaye bakazazifatira mu makoperative yabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19


REBA HANO UKO BYARI BIMEZE UBWO ABA MOTARI BAHABWAGA AMAJIRI MASHYA NA AIRTEL RWANDA


VIDEO: IRADUKUNDA Jean de Dieu - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND