RFL
Kigali

Uganda: Doreen Kabarebe yavugirijwe induru ubwo yategaga moto akabura uko ayicaraho kubera utwenda tugufi-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:22/10/2021 12:10
0


Doreen Kabarebe, umunyamideli akaba n'ikimenyabose muri Uganda kubera amafoto ateye isoni akunda gusangiza abantu, yongeye kwatsa umuriro ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutega moto ariko kubera utwenda yari yambaye abura uburyo ayicaraho.



Uyu mukobwa akunda kumvikana mu magambo bamwe bita ay'ubwiyemezi. Mu mihanda ya Kampala habereye agashya ubwo Doreen Kabarebe yavugirizwaga induru kubera uko yari yambaye agatega moto akananirwa kuyicaraho. Doreen Kabarebe  akigera ku mumotari, yuriye moto imyanya y'ibanga ihita igaragarira buri wese, ahindura inyicaro arihengeka biba iby'ubusa.


Amakuru ya Galaxy avuga ko Doreen Kabarebe ukunda kwiyemera akavuga ko atashakana n'umugabo udafite ubutunzi bwa mirenge, yabaye iciro ry'umugani nyuma yo kuva mu kiganiro kuri radiyo ya Zzina akananirwa kwicara kuri moto. Amakuru avuga ko no muri icyo kiganiro yari yatumiwemo, yavuze ko adashobora gukundana n'umugabo udafite imodoka nziza.


Doreen ubusanzwe akunda utwenda tugufi cyane na bikini

Doreen Kabarebe afatwa nk'umunyamideli ukomeye wagiye witabira amarushanwa ya Miss Uganda. Aheruka kuburira abashaka kumutereta ko afite uburyohe bwo ku rwego rwo hejuru ariko ko atakwemerera guha nimero ze za telephone umuntu udafite imodoka nziza nk'uko biri mu kiganiro yagiranye na Galaxy 100.2 FM. 

Kuba yateze moto akabura uko ayicaraho, byakuruye impaka ku mbuga nkoranyamga no mu bitangazamakuru, kubera imyambarire yagaragaje mu muhanda aho bamwe bavugaga ko yakagenze mu modoka ntiyigaragaze.


Doreen yateze moto avuye kuri Radio, akavuga kandi ko atakundana n'umugabo udatunze ibya mirenge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND