Umunyabigwi mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Jimmy Gatete, yitabiriye anakurikira imyitozo ya mbere ya AS Kigali i Kinshasa, aho yitegura umukino wo kwishyura muri CAF Confederations Cup izahuramo na Daring Club Motema Pembe ‘DCMP’ ku Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021.
AS
Kigali yageze muri DR Congo ku wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira, icumbikirwa
muri Leon Hotel yari icumbitsemo uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu
Amavubi, Jimmy Gatete Abanyarwanda bise ‘Rutahizamu w’Abanyarwanda’ uri muri
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mpamvu ze bwite.
Jimmy
Gatete usanzwe aba muri Amerika, yakiranye urugwiro iyi kipe itozwa na bamwe mu
bo bakinanye ndetse banakoranye amateka akomeye mu Amavubi, barimo umutoza
mukuru Eric Nshimiyimana, Jimmy Mulisa na Mutarambirwa Djabil.
Gatete
wibukwa n’Abanyarwanda kuba ari we wabaye umusemburo wo kugira ngo u Rwanda
rukine igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere mu 2004, yitabiriye imyitozo ya
mbere ya AS Kigali yabereye kuri Stade des Martyrs i Kinshasa.
Ku
Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021, AS Kigali ifite akazi gakomeye ko gutsinda
DCMP byibura ibitego 2-0, kugira ngo ikomeze mu ijonjora rya gatatu muri Confederation
Cup, nyuma yo gutsindirwa mu rugo ibitego 2-1 mu mukino ubanza.
Uyu
mukino uzabera kuri Stade des Martyrs mu mujyi wa Kinshasa, ndetse bikaba
byitezwe ko uzakurikirwa na Jimmy Gatete.
Jimmy Gatete yitabiriye imyitozo ya mbere ya AS Kigali
Jimmy Gatete yongeye kwishimira kubona abanyarwanda barimo n'abo bakinanye mu kibuga
TANGA IGITECYEREZO