RFL
Kigali

Queen Cha ari ku rutonde rw'abahanzi bazasusurutsa abafana kuri 'Rayon Sports Day'

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/10/2021 10:42
0


Queen Cha usanzwe ari umufana wa Rayon Sports ari mu bahanzi bazasusurutsa abafana kuri iki cyumweru ku munsi mukuru witiriwe 'Rayon Sports Day'.



Kuri iki cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021 ni bwo umunsi utegerejwe na benshi Rayon Sports Day uzaba. Ni umunsi uzaba urimo ibikorwa bitandukanye ndetse abafana bazaba bitabiriye uyu mukino bazasusurutswa n'abahanzi batandukanye barimo umuhanzikazi Queen Cha. Mu bandi bahanzi bazaba babukereye harimo Itsinda rya Symphony Band, Eric Senderi ndetse na Khalifani.


Queen Cha asanzwe ari umukunzi wa Rayon Sports 

Ibi birori bizatangira ku isaha ya saa Yine za mu gitondo kuri sitade Amahoro i Remera aho Rayon Sports izereka abafana imyambaro mishya ndetse nimero abakinnyi bazambara muri uyu mwaka w'imikino ugiye kuza. Ku isaha ya saa Cyenda  z'amanywa hateganyijwe umukino wa gicuti uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sport uzaba ubaye umukino wa mbere kuva Covid-19 yagera mu Rwanda uzaba witabiriwe n'abafana.


Eric Senderi si ubwa mbere azaba aririmbiye abafana ba Rayon Sports


Khalifan ari mu bazatarama kuri Rayon Sports Day


Symphony Band izaba ihabaye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND