RFL
Kigali

Kayonza: Urubyiruko rubana n'ubwandu bwa SIDA n'abahabwa akato baganirijwe n'umuryango Amahoro Human Respect banahabwa ibiribwa

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/10/2021 18:30
0


Biba byiza cyane iyo urubyiruko ruganirizwa, rukamenya uko rwitwara ku hazaza harwo. Kuwa 21 Ukwakira 2021 Umuryango Amahoro Human Respect waganirije urubyiruko rwo muri Kayonza rwiganjemo urubana n'ubwandu bwa SIDA, ababyariye iwabo n'abahezwa bitewe n'imiterere yabo.



Amahoro Human Respect, umuryango washinzwe na Kayitare Wayitare Dembe yatanze inyigisho ku Rubyiruko rwo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange. Zari inyigisho zigamije kurwanya ikwirakwiza ry'ubwandu bushya bwa Virus itera SIDA n'ihezwa n'akato bibera mu muryango Nyarwanda.


Murekatete Alphonsine uhagarariye urugaga rwa RRp + mu karere ka Kayonza yashimiye byimazeyo Amahoro Human Respect by'umwihariko Kayitare Wayitare Dembe washinze uyu Muryango.

Yagize ati"Ni igikorwa cyiza cyane Kayitare Wayitare Dembe n'umuryango Amahoro badukoreye, kuko atari ibyo kurya gusa bahaye uru rubyiruko rwahawe n'inyigisho twavuga ko ari nazo z'ingenzi cyane, kuko bamwe zibafasha mu mibereho yabo ya buri munsi ndetse n'abandi bakigirira icyizere.

RRP+, ni urugaga rushinzwe kurwanya ubwandu bushya mu Muryango Nyarwanda, no kubukumira no kubakorera ubuvugizi mu mibereho.

Mu ijambo Kayitare yagejeje kuri urwo rubyiruko, yabasabye kudaha umuntu uwo ari we wese akato bitewe n'imiterere ye,ndetse yasabye abakobwa babyaye imburagihe guharanira kugira ubuzima burambye ndetse bakigirira n'icyizere bityo bakiha n'intego.


Kayitare kandi yabasabye urubyiruko gukunda igihugu no kwishimira ubuyobozi bw'u Rwanda, kuko buha agaciro abagore muri rusange. Abafite ubwandu bwa Virus itera SIDA yabasabye kugira uruhare runini cyane mu kwirinda gukirakwiza ubwandu, ababwira ko kuba babana n'ubwandu bwa virus itera Sida atari icyaha, ahubwo ko byaba icyaha agiye kwanduza abandi.

Ikindi kandi, Kayitare yashimiye Perezida Paul Kagame n'umufasha we Jeanette Kagame uburyo bahagurutse bagashyira imbaraga zikomeye mu kurengera uburenganzira bw'umuntu wanduye Virus itera SIDA, ubu bakaba babona imiti igabanya ubukana mu buryo bworoshye ndetse no kuba umuntu ufite ubwandu ashobora kubyara umwana muzima, aboneraho no gusaba urubyiruko rwabyaye imburagihe kwirinda rutazisanga mu mubare w'abanduye agakoko gatera SIDA, ahubwo bagaharanira kugira ubuzima burambye.

Imanirahari Nestor, umuganga waje ahagarariye ikigo nderabuzima cya Mukarange ari naho iki gikorwa cyabereye, niwe watanze ikiganiro kijyanye n'imyororokere ndetse yaboneyeho no kubwira urwo rubyiruko ko mu mahame y'umwuga wabo w'ubuganga, harimo kuba nta muntu uwo ariwe wese bakwiye kwima service y'ubuvuzi.


Kayitare Wayitare washinze Amahoro Human Respect

Kayitare Wayitare Dembe aganira na InyaRwanda, yavuze ko iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko yo kurwanya ikwirakwira y'ubwandu bushya bwa virus Itera SIDA, no kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose ribera mu muryango nyarwanda.

Kayitare akomeza avuga ko urubyiruko rugera kuri 50 arirwo rwaganirijwe banarugenera ibyo kurya birimo kawunga,Isukari, ibishyimbo, n'amavuta yo kurya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND