RFL
Kigali

Zari yeruye atangaza ukuri ku mubano we na Diamond benshi badashira amacyenga

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:21/10/2021 11:05
0


Umuherwekazi Zari wabyariye Diamond abana babiri nyuma bagatandukana amushinja ubushurashuzi ariko bagakomeza gukundana mu buryo bujijishije, yeruye atangaza ukuri ku mubano we n'uyu muhanzi benshi badashira amacyenga.



Icyo gihe byarasakuje! Hari kuwa Gatatu tariki 14/02/2018 ku munsi wahariwe abakundana uzwi nka St. Valentin, ni bwo Zari yatangaje ku mugaragaro ko atandukanye na Diamond Platnumz babyaranye abana babiri. Icyo gihe yavuze ko havuzwe ibihuha byinshi birimo ibifite gihamya bivuga ko Diamond amuca inyuma ashimangira ko n'ubwo bitari byoroshye yafashe umwanzuro wo gutandukana nawe.


Zari na Diamond babyaranye abana babiri baratandukana

Hejuru y'ibi yageretseho ijambo rikomeye risa n'iririmo incyuro ati "Nzigisha abahungu banjye bane kuhaba abagore, umukobwa wanjye nawe nzamwigisha ubusobanuro bwo kwiyubaha". Yavuze ko n'ubwo atandukanye na Diamond bazakomeza kurerana abana babiri babyaranye.

Ntabwo turi busubire mu mateka cyane ariko reka tugaruke gato ku cyatumye rubanda badashira amacyenga umubano w'uyu mubyeyi w'abana batanu na Diamond. Nyuma yo gutandukana Diamond yamusuye muri Africa y'Epfo inshuro ebyiri aba iwe ndetse mu mafoto yagiye ajya hanze yagaragazaga ko bagiranye ibihe byiza. Si ibyo gusa na Zari yigeze kujyana abana muri Tanzania bajya gusura Diamond. Uyu mugore yavuze ko atarara kwa Diamond ahubwo arara muri Hotel icyakora anavuga ko araye kwa Diamond nabyo ntacyo byaba bitwaye.


Aha Diamond yari yasuye Zari muri Africa y'Epfo 

Nyuma y'ibi mu minsi ishize ubwo uyu mugore yatandukanaga na Dark Stallion umubano we na Diamond wabaye mwiza kurushaho bombi batangaza ko bagiye kujya banahurira mu kiganiro kivuga ku buzima buriho cyane cyane bushingiye ku kuri k'ubuzima bwabo bwite kizajya kinyura kuri Netflix kugeza ubu iki kiganiro gitegerejwe na benshi.

Ibi byose n'ibindi tutiriwe turondora biri mu byatumye abatari bake badashira amakenga umubano wabo nk'uko byagiye bigarukwaho mu itangazamakuru. Mu kiganiro uyu mugore yagiranye na Spark TV yeruye avuga ko nta wundi mubano wihariye afitanye na Diamond uretse guhurira ku nshingano zo kurera abana.  

Yabanje kurahira ageze aho ati"Nta kintu na kimwe kiri hagati yanjye na Diamond cyerekeranye n'umubano. Twaricaye tuganira ku bijyanye n'uko tuzita ku bana ibyo gusa. Nta kindi kirenze kuri ibyo". Kuva yatandukana nawe yashimangiye ko nta wundi mubano wihariye bashobora kugirana.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND