Umukobwa witwa Josine Ngirinshuti ni we uzahagararira u Rwanda muri Miss Earth 2021 iri ku mwanya wa gatatu mu marushanwa y'ubwiza akomeye ku Isi nyuma y'uko yegukanye ikamba rya Miss Earth Rwanda 2021 ahigitse bagenzi 20 bari bahatanye.
Miss Earth ni irushanwa mpuzamahanga ry'ubwiza rikomeye ku Isi rikaba rifite umwihariko wo kubungabunga ibidukikije. Ni irushanwa rya 3 ryitabirwa n'ibihugu byinshi ku Isi. Kubera icyorezo cya Covid-19, irushanwa ry'umwaka ushize ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n'iry'uyu mwaka naryo rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga. Umukobwa witwa Lindsey Coffey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe wegukanye ikamba ry'umwaka ushize (Miss Earth 2020) mu muhango wabaye tariki 29/11/2020. Umwaka ushize nta munyarwandakazi witabiriye iri rushanwa.
Mu gushakisha umukobwa w'umunyarwandakazi uzitabira Miss Earth 2021, habaye amatora yabereye kuri interineti kuri missearth.inyarwanda.com mu gihe cy'iminsi itatu, nyuma yaho hiyambazwa Akanama Nkemurampaka kemeje kuwa 18 Ukwakira 2021 ko Josine Ngirinshuti ari we wegukanye ikamba hashingiwe ku buranga bwe, amajwi yagize (37,260) ndetse n'umushinga we n'uburyo awusobanura neza.
Nyuma yo kwegukana irushanwa rya Miss Earth Rwanda, Josine Ngirinshuti w'imyaka 22 y'amavuko utuye i Kagugu mu mujyi wa Kigali, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram (@nshutijosine_250) avuga ko umutima we wuzuye umunezero. Yavuze ko yishimiye cyane inkunga yetewe n'abamushyigikiye bose muri iri rushanwa anashimira abariteguye.
Josine Ngirinshuti ni we wabaye Miss Earth Rwanda
Clemy Keza ukuriye Akeza Talent Ltd yateguye irushanwa rya Miss Earth Rwanda, yabwiye INYARWANDA ko irushanwa rya Miss Earth 2021 rizaba mu Ugushyingo 2021 ribe hifashishijwe ikoranabuhanga kubera Covid-19. Yavuze ko umukobwa uzaba Miss Earth 2021 azahembwa ibihumbi 20 by'amadorali y'Amerika (aragera kuri Miliyoni 20 z'amanyarwanda) ariko ayahabwe mu byiciro. Yongeyeho ko hari n'andi makamba azatangwa ariyo Miss Air, Miss Fire na Miss Water.
Yagize ati "Ibihembo, ahembwa $20,000 bamuha mu byiciro, ariko kuri uwo munsi ahita ahabwaho ibihumbi bitanu by'amadorali ($5,000), umwaka wo kuba muri Philippines, hakaniyongeraho n'ibindi bitewe n'ibyabonetse kubera abaterankunga. Bariya ba Miss Air, Miss Fire na Miss Water bahembwa $1000 (1,000,000 Frw) buri umwe, ayahabwa ako kanya". Keza yavuze ko na hano mu Rwanda bazatora Miss Air, Miss Fire na Miss Water, bakaba bazibanda ku mishinga y'abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Earth Rwanda.
Miss Josine Ngirinshuti azahagararira u Rwanda muri Miss Earth 2021
Josine Ngirinshuti afite umushinga ugamije gukemura ikibazo cy’amafunguro amenwa na za Hoteli n’ibindi bigo bitandukanye. Asobanura ko ibyo kurya bimenwa byangiza ikirekire, bityo ko ashaka gufatanya na Leta “mu gutanga ubukangurambaga mu baturage, mu mashuri ndetse n’ahandi hahuriye imbaga nyamwinshi kubigisha uburyo bashobora kurinda ibidukikije birinda kumena amafunguro basigaje. Yongeyeho kandi ko aho kumenya ayo mafunguro bajya bareba uko bayakusanya atarageza igihe cyo kumenwa, maze bakayaha abashonje kuko baba bahari bayakeneye.
Miss Josine ntiyishimira kubona ibiryo bimenwa kandi hari abantu bishwe n'inzara
Miss Josine w'i Kagugu asanga kumena ibiryo bikwiye kwirinda kuko byangiza ikirereMiss Josine yiteguye kuzahagararira neza u Rwanda muri Miss Earth 2021
Miss Josine yahize begenzi be mu matora yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
AMAFOTO: Iradukunda Jean de Dieu (InyaRwanda.com) & Instagram
TANGA IGITECYEREZO