Habarurema Gahungu ukinira ikipe ya Police FC, ndetse akaba aheruka kwitabazwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, agiye kumara amezi asaga abiri adakandagira mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune y’urutugu cyatumye agiye kubagwa, akaba azagaruka mu kibuga umwaka utaha wa 2022.
Uyu
munyezamu umaze igihe yigaragaza muri Police FC byanatumye umutoza Mashami
Vincent amwitabaza mu ikipe y’igihugu yiteguraga imikino ibiri ya Uganda yo gushaka
itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, agiye kubagwa kubera ikibazo cy’imvune y’urutugu
yagize.
Gahungu
aheruka kugira ikibazo ku rutugu rw’iburyo, biba ngombwa ko abanza kuvurwa
kugira ngo azagaruke mu kibuga yarakize neza nta kibazo afite.
Mu
kiganiro yagiranye na Inyarwanda.Com, Habarurema Gahungu yavuze ko muri uku
kwezi aribwo abagwa urutugu, akazagaruka mu kibuga nyuma y’amezi asaga abiri.
Yagize
ati”Mperutse kuvunika urutugu rw’ibiryo, biba ngombwa ko mbagwa kugira ngo
nshobore kugaruka mu kibuga. Ubundi nakabaye narabazwe ariko byatindijwe n’ubwishingizi
butabonekeye igihe ariko muri uku kwezi nibwo ngomba kuvurwa nkazamara amezi
asaga abiri kugira ngo ngaruke mu kibuga narakize meze neza”.
Gahungu
yaherukaga kubagwa umwaka ushize nabwo kubera ikibazo cy’imvune y’urutugu yari
yamwibasiye.
Nyuma
yo kumenya ko batazatangira shampiyona bafite umunyezamu wabo wa mbere Gahungu
Habarurema, Police FC yaguze abanyezamu babiri bo kuziba icyo cyuho, aho
yasinyishije Ndayishimiye Eric Bakame amasezerano y’umwaka umwe, ndetse na
Rwabugiri Omar wakiniraga APR FC.
Shampiyona
y’umwaka w’imikino wa 2021/22 mu Rwanda, izatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021.
Habarurema Gahungu wagize imvune y'urutugu azagaruka mu kibuga umwaka utaha
TANGA IGITECYEREZO