RFL
Kigali

Platini witegura gutaramira mu iserukiramuco muri Sierra Leone yijeje kwerekana ishusho y’umuziki nyarwanda

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:20/10/2021 15:54
0


Nemeye Platini wamamaye mu muziki nka Platini P witegura gutaramira mu iserukiramuco muri Sierra Leone yijeje kwerekana ishusho y’umuziki nyarwanda.



Ku nteguza ziri kuri iyi Festival hagaragaraho Platini P yazamuye akaboko ka mukubitarukoko nk’ikimenyetso gikunda gukoreshwa n’ikipe ye ya One Percent Managers uyu muhanzi abarizwamo.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Nemeye Platini yavuze ko muri iyi Festival agiye kwerekana ishusho y’umuziki nyarwanda ndetse uburyo yiteguyemo ari amahirwe akomeye abonye kugira ngo ataramire muri Siera Leone n’ubwo atazi neza niba bazi umuziki we.

Yagize ati: ’’Iyi ni Festival isanzwe iba buri mwaka, ni Festival ihuza ibihugu byinshi byo muri Afurika, rero u Rwanda rwari rutarakandagiramo ngirango ni amahirwe mbonye yo kugira ngo ntaramire muri sirerra Leone.

Sinavuga y'uko umuziki wacu bawuzi ariko nzavayo hari ibuye nshizeho rigaragaza umuziki wacu icyerekezo ufite ndi umupafoma mwiza ndi mu ba mbere u Rwanda rufite nzitwara neza kugira ngo n’abandi bazabonereho andi mahirwe.’’

Platini yavuze ko ari uguhagararira u Rwanda kuko ibindi bihugu biba bihagarariwe, iyi ikaba yari inshuro y’u Rwanda, Platini yavuze kandi ko azahagurukana n’ikipe ye n’ubwo nta muntu azi muri Sierra Leone ariko imiziki ye yari isanzwe iri gukinwa ku mateleviziyo mpuzamahanga.

Platini P byitezwe ko mu mpera za Ugushyingo azaba ari muri Nigeria yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya ‘AFRIMA’. Azavayo akomereza muri Sierra Leone.

Abandi bahanzi bazitabira iri serukiramuco harimo Eddy Kenzo wo muri Uganda.

Kuva mu ntangiriro za Ukwakira 2021, Platini ari kubarizwa muri Nigeria aho yagiye kumenyekanisha ibihangano bye.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND