Kigali

Manishimwe Djabel ayoboye abakinnyi 10 baguzwe amafaranga menshi uyu mwaka

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/10/2021 15:05
0


Manishimwe Djabel ukina mukibuga hagati mu Mavubi ndetse n'ikipe ya APR FC, niwe mukinnyi watanzweho amafaranga menshi ku isoko ryigura n'igurisha riheruka.



Kuri uyu wa mbere mu ijoro, nibwo isoko ryigura n'igurisha mu Rwanda ryashyirwagaho akadomo. Ni isoko ryaranzwe n'abakinnyi bari bahenze byumwihariko Kiyovu Sport ikaba yarigaragaje cyane kuri iri soko. Mu bakinnyi 10 bahenze, harimo abakinnyi batatu ba Kiyovu Sport, babiri ba As Kigali, babiri ba APR FC babiri ba Police FC ndetse n'umwe wa Rayon Sports.

10 Hakizimana Muhadjiri


Uyu musore ubwo yavaga mu ikipe ya As Kigali yerekeza muri Police FC yatsinzweho akayabo ka Miliyoni 12 mu gihe kingana n'umwaka umwe aho bivugwa ko azajya anahembwe Miliyoni imwe y'amanyarwanda ku kwezi.

9. Muhire Kevin


Muhire Kevin byabanje kugorana kugira ikipe asinyira ndetse agera naho atangira imyitozo muri Rayon Sports ariko nta masezerano ayifiteye. Mu mpera z'iki cyumweru nibwo uyu Muhire Kevin yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'umwaka umwe ahabwa miriyoni 15

8. Danny Usengimana


Ubwo yavaga muri APR FC yerekeza muri Police FC, Danny Usengimana yasinye amasezerano y'imyaka ibiri ahabwa Miliyoni 16.Danny Usengimana yari inshuro ya kabiri agiye gukinira iyi kipe y'igipiloce cy' u Rwanda.

7. Alain Kwitonda Bacca


Ni we munyarwanda watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y'umwaka ushize, byatumye ahembwa kugurwa na APR FC aho na we yatanzweho Miliyoni 20.

6. Niyonzima Olivier


Olivier Seif ukina mu kibuga hagati, ubwo yari atandukanye na APR FC hakomeje kwibazwa aho Ari buze kwereza gusa byaje kurangira asinyiye ikipe ya As Kigali kuri Miliyoni 20.

5. Muzamiru Mutyaba


Mutyaba ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati uheruka kugurwa na Kiyovu Sport aza asanga Emmanuel Okwi wari wanasabye ko uyu mukinnyi yaza akamufasha kujya amuha imipira. Uyu musore yageze mu Rwanda na we ahagaze Miliyoni 20.

4. Emmanuel Okwi


Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Uganda ni umwe mu bakinnyi bahenze Muri uyu mwaka kuko aherutse gusinyira ikipe ya Kiyovu Sport igice cy'umwaka kuri Miliyoni 20.

3. Lamine Moro


Nyugariro ukomoka muri Ghana, yaguzwe miriyoni 25 avuye muri Yanga African yari abereye Kapiteni. Uyu musore yageze muri As Kigali aje gufasha iyi kipe mu bwugarizi bwayo gusa kugeza nanubu ntaraba gukinira iyi kipe.

2. Bizimana Amisi


Ni umurundi ukina nka nimero 11 cyangwa mukibuga hagati kugira ngo ikipe ya Kiyovu Sport imubone nk'umukinnyi wayo byayihagaze Miliyoni 26 n'amanyarwanda kuko yari akiri umukinnyi wa Sofapaka FC yo muri Kenya.

1. Manishimwe Djabel


Djabel ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC ejobundi yongereye amasezerano muri APR FC atangwaho Miliyoni zisaga 45 byatumye aba umukinnyi uhenze kurusha abandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND