RFL
Kigali

Fireman ari mu gahinda ko kubura umubyeyi wamureze agakura azi ko ariwe nyina

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:20/10/2021 14:56
0


Umubyeyi wareze umuraperi Fireman kuva mu bwana bwe agakura amwita nyina, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere azize uburwayi bwa Kanseri.



Uyu mubyeyi witabye Imana yari amaze igihe arwaye kanseri. Mu kiganiro kigufi Fireman yagiranye na InyaRwanda.com yadutangarije iby'iyi nkuru y’inshamugongo. Yagize ati"Byabaye kuwa Mbere, kumuherekeza ni ejo". Yakomeje avuga ko nyakwigendera yafataga nk'umubyeyi we yahitanywe n'indwara ya Kanseri yari amaranye igihe akaba yaraguye mu bitaro bya Masaka.


Uyu mukecuru yahitanywe n'indwara ya kanseri 

Yatangaje ko uyu mubyeyi azashyingurwa ejo ku wa Kane tariki 21 Ukwakira 2021. Saa 10:00 za mu gitondo hazaba misa yo kumusabira izabera kuri Regina Pacis nyuma yaho habe indi mihango ijyanye no kumushyingura i Rusororo, icyakora kugeza ubu ngo ntibaramenya amasaha kuko bisaba kugendera ku gihe wahawe n'abashinzwe umutekano w'irimbi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu ijambo rigufite ryuje ikiniga, Fireman yagaragaje agahinda yatewe n'urupfu rw'uyu mubyeyi wamureze agakura akaba umugabo. Yagize ati"Biba biremereye kubyakira, umuntu aba yarakubereye mama wawe, nakuze nzi ko ariwe mama nyuma aza kumbwira ati 'mama wawe yitabye Imana ati ariko ntaribi'. Sinzi ikintu navuga gusa abantu bakomeye mu buzima nibo umuntu abura ariko buriya nizera y’uko iyo Imana ikwatse umuntu wari ukomeye mu buzima bwawe hari undi iba iguteganyirije".


Ijwi rya Fireman rirumvikanisha agahinda n'intimba ku mutima 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND