RFL
Kigali

Ntabwo nzitwaza izina ngo ntsikamire barumuna banjye muri Polize FC – Ndayishimiye Eric Bakame

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/10/2021 16:16
0


Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Police FC, Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yatangaje ko atangiye muri Police FC kwicara ahubwo agiye guhatanira umwanya ubanza mu kibuga adatsikamiye barumuna be yitwaje izina afite muri ruhago nyarwanda.



Ku wa mbere w’iki cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2021, nibwo Bakame yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Police FC avuye muri AS Kigali yari amazemo imyaka ibiri.

Byatunguye benshi kubona Bakame avuye muri AS Kigali yari afite umwanya uhoraho wo gukina abanje mu kibuga, ndetse iyi kipe iri no mu marushanwa nyafurika, akerekeza muri Police FC isanzwe ifite abandi banyezamu batatu.

Bakame yasanze muri Police FC abandi banyezamu barimo Rwabugiri Omar, Habarurema Gahungu na Kwizera Janvier uzwi nka Lihungu.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, mbere y’umukino Police FC yanyagiyemo Gasogi 3-1, Bakame yabwiye itangazamakuru impamvu yamukuye muri AS Kigali, ndetse anavuga ko atazitwaza izina afite ngo atsikamire barumuna be muri Police FC ahubwo azahatanira umwanya ubanza mu kibuga.

Yagize ati”Nibyo, ubu ndi umukinnyi wa Police FC. Navuye muri AS Kigali kubera ko hari ibyo tutumvikanye nubwo nari mfite umwanya uhoraho wo gukina, burya abantu b’abagabo iyo bicaranye ku meza hakagira ibyo batumvikanaho, biba ngombwa ko batandukana. Nerekeje muri Police FC kugira ngo nyihe ibyo mfite nayo impe ibyo ingomba kugira ngo dufatanye dushaka uko twakwegukana igikombe cya shampiyona”.

“Ntabwo ngiye muri Police FC gutsikamira barumuna banjye nitwaje izina mfite, ahubwo nzahatanira umwanya wo kubanza mu kibuga, mbanzemo nabikoreye.

Ndayishimiye Eric Bakame yatanzweho miliyoni 7 Frw kugira ngo yerekeze muri Police FC ndetse akazajya ahembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi, mu gihe cy’amasezerano y’umwaka umwe yasinye.

Bakame yatangaje ko muri Police FC nta zina rizakora ahubwo hazakora ubushobozi bw'umukinnyi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND