Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Police FC, Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yatangaje ko atangiye muri Police FC kwicara ahubwo agiye guhatanira umwanya ubanza mu kibuga adatsikamiye barumuna be yitwaje izina afite muri ruhago nyarwanda.
Ku
wa mbere w’iki cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2021, nibwo Bakame yasinye amasezerano
y’umwaka umwe muri Police FC avuye muri AS Kigali yari amazemo imyaka ibiri.
Byatunguye
benshi kubona Bakame avuye muri AS Kigali yari afite umwanya uhoraho wo gukina
abanje mu kibuga, ndetse iyi kipe iri no mu marushanwa nyafurika, akerekeza muri
Police FC isanzwe ifite abandi banyezamu batatu.
Bakame
yasanze muri Police FC abandi banyezamu barimo Rwabugiri Omar, Habarurema
Gahungu na Kwizera Janvier uzwi nka Lihungu.
Kuri
uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, mbere y’umukino Police FC yanyagiyemo
Gasogi 3-1, Bakame yabwiye itangazamakuru impamvu yamukuye muri AS Kigali,
ndetse anavuga ko atazitwaza izina afite ngo atsikamire barumuna be muri Police
FC ahubwo azahatanira umwanya ubanza mu kibuga.
Yagize
ati”Nibyo, ubu ndi umukinnyi wa Police FC. Navuye muri AS Kigali kubera ko hari
ibyo tutumvikanye nubwo nari mfite umwanya uhoraho wo gukina, burya abantu b’abagabo
iyo bicaranye ku meza hakagira ibyo batumvikanaho, biba ngombwa ko batandukana.
Nerekeje muri Police FC kugira ngo nyihe ibyo mfite nayo impe ibyo ingomba
kugira ngo dufatanye dushaka uko twakwegukana igikombe cya shampiyona”.
“Ntabwo
ngiye muri Police FC gutsikamira barumuna banjye nitwaje izina mfite, ahubwo
nzahatanira umwanya wo kubanza mu kibuga, mbanzemo nabikoreye.
Ndayishimiye
Eric Bakame yatanzweho miliyoni 7 Frw kugira ngo yerekeze muri Police FC ndetse
akazajya ahembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi, mu gihe cy’amasezerano y’umwaka
umwe yasinye.
TANGA IGITECYEREZO