Kigali
-->

Vestina na Dorcas, M Irene yabaherekeje buri wese amugeza ku ishuri mu rugendo rwuje Impanuro n'amarira-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:20/10/2021 11:26
7


M Irene, umujyana wa Vestina na Dorcas yaherekeje aba bana ku ishuri mu rugendo rwahereye iwabo mu karere ka Musanze, maze buri wese amugeza aho yiga. Ni urugendo rwaranzwe n'impanuro, ndetse n'amarira avanze n'ibyishimo.



Kuri uyu wa mbere tariki 11 Ukwakira 2021, nibwo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye basubiye ku ishuri. Vestina na Dorcas bamaze kwamamara mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nabo bagiye ku ishuri maze umujyanama wabo M Irene abereka urukundo rwa kibyeyi nk'ubafite mu nshingano, ajya kubafata iwabo mu karere ka Musanze n'imodoka, buri wese aramuherekeza amugeza ku ishiri aho yiga, mu rugendo rufite ubusobanuro bukomeye.


M Irene ari gupakira bimwe mu bikoresho by'abana yitegura kubaherekeza

Tugiye kugaruka kuri uru rugendo rwabo rusubira ku ishuri kuva iwabo mu karere ka Musanze, kugera kuri buri kigo cya buri wese. Turifashisha amashusho y'uru rugendo rwose M Irene wabaherekeje yashyize kuri shene ya youtube "MIE EMPIRE". Iyi ni iya Label ya M Irene aba bahanzi bagezweho mu ndirimbo zitandukanye babarizwamo.

Nk’uko twabigarutseho, uru rugendo rufite ubusobanuro bukomeye umuntu yabumbira mu ijambo rimwe akarwita urw’umubano mwiza. Uru rugendo rwahereye mu Karere ka Musanze mu rugo, aho aba bana batuye. Rutangira Dorcas wagombaga kugenda mbere yambaye imyambaro y'ishuri ari kuzinga imyenda yitegura kugenda, mugenzi we Vestina ari kumufasha. Nyuma yo kuzinga imyenda, hari aho bagera Dorcas ari gusohoka agenda, maze mbere yo gusohoka ngo binjire mu modoka mbese bamuherekeje, babanza kugirana ikiganiro gito nk'abavandimwe.

Vestina yatangiye abwira Dorcas ati uransize maze undi nawe amubwira ko bazabonana mu kwa 12, cyokora Vestina nawe avuga ko amusize mbese bose basiganye! Babaye nk’abatebya cyane maze Dorcas avuga ko amuteye iteka kuko ariwe ugiye mbere ati" Nawe nkuteye iteka uzagende wumve ubuzima aho uzabaho utari kumbona, utari kubona mama".

Vestina mw'ijwi rituje yahise asa n'ugaragaza agahinda avuga ko yaririraga amata akayabona cyakora avuga ko ikigo agiyeho ari kiza cyane [ITC Kigali ]. Dorcas yahise avuga ko ari kiza ariko asa n'umuserereza ati" Ni kiza ariko banywa igikoma ".


Basezeranyeho baramya Imana mu ndirimo Vestina yavuze ko azajya yibuka iteka, kuko bakunda kuyiririmbana kenshi. Iyi ndirimbo bafatanyije kuririmba ni iyo mugitabo yitwa " Mu gihe cyo gusenga". Nyuma yaho Dorcas wari wambaye umwambaro w'ishuri yiteguye kugenda, yahise aturika ararira M Irene arabafungurira binjira mu mudoka baramuhereza bamugeza ku ishuri.


N’uko bigaragara mu mashusho, bageze yo bamaze kuva mu mudoka, Iyo witegereje ubona ko na nyina yari ahari. Nyuma yo kumugeza ku ishuri, urugendo barukomereje mu mugi wa Kigali M Irene aherekeza Vestina amugeza neza mu kigo agiye kwigamo ITC Kigali.

Bahageze mu masaha ya nimugoroba butangiye kwira, maze mbere y'uko M Irene ataha bagirana ikiganiro gito gikubiyemo impamba ikomeye. M Irene yatangiye agira ati" Bite Vesti ntabwo uziko ngiye kugusiga hano? Ahahahah none se ko utambwira urababaye urishimye mbwira?".

Vestina yahise amusubiza amubwira ko ababaye cyane cyokora avuga ko nta kundi byagenda kuko Isi ari ishuri, kandi umuntu akaba agomba kwiga. M Irene yamubwiye ubugira kabiri ati" Bye rero".


Uyu mwana yahise amusaba kutongera kumubwira iryo jambo kubera agahinda barayambirana maze M Irene amugira inama irimo impamba ikomeye ati" Nyine uzige ube uwa mbere".

Vestina nibwo agiye gutangira amashuri yisumbuye naho Dorcas we akaba agiye mu mwaka wa gatandatu, yitegura gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye. Mu minsi yashize, havutse inkundura ikomeye hagati y'aba bana na M Irene wabarebereraga inyungu ndetse n'umubyeyi wabo.

Iki kibazo cyatumye ijambo Youtube riba Youtube gusa nyuma yaho umwuka wongeye kuba mwiza kandi ubu ni mwiza kurushaho. Aba bana bavuze ko iki kibazo cyari gishingiye ku bashutse nyina bifuza ko abana be batandukana na M Irene, birangira bibaye iby’ubusa batabigezeho.

REBA HANO INDIRIMBO YABO NSHYA IBUYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • D Jado Jean de Dieu1 month ago
    Irene ndakwemera cyane rwose
  • Byiringiro fils1 month ago
    Irene uzagerageze nujya kubasura kwishul uzampamagare tujyane dore contact 0781680568
  • Umutoni uwase Evangelical dorriane1 month ago
    Nukuri Imana ibafashe pe kd ibahe gutsinda tuzabasengera🙏🙏
  • Ishimwe Gad1 month ago
    Muzagire Amasomo meza kd muzatsinde Nicyo Tubifurije
  • Mbarushimana elias1 month ago
    Ntukaducange wee dorcas agiye S3
  • Tuyizere david1 month ago
    Ndashaka abako bwa bez nkababir
  • Jean bukuru1 month ago
    Kubwanje ndashimye cyane kukugene Irene Ari gufasha hano bana murugendo rwabo rwubuzima ndibaza ko Imana izamuhembera kuvyo Ari gukora mukuzura impano yaba bana nayo mureke abo bantu bari kuguteranya nabo bana guhave ureka kubafata mumugongo kko keshi turazi ko abantu iyo babona umuntu Ari gutera imbere ntibabura ivyo bakora muguteranya kugira ntagera kundoto ziwe.



Inyarwanda BACKGROUND