RFL
Kigali

Igor Mabano yakoreye indirimbo umugore we igaragaza ibihe byaranze ubukwe bwabo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/10/2021 20:20
0


Umuhanzi Igor Mabano yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘The one’ igaragaramo amashusho yafatiwe mu bukwe bwe n’umukunzi we Laura Colette baherutse kwemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.



Amashusho y’iyi ndirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo yasohotse ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021. Agaragaza ibihe by’ingenzi byaranze ubukwe bw’aba bombi n’umunezero udashira ku miryango yombi.

Uyu muhanzi yakoze ubukwe agaragiwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda, mu bukwe yakoze ku wa 5 Nzeri 2021.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo ‘The one’ hagaragaramo Platini, Nel Ngabo, Knowless, Ben Adolphe n’abandi bamuririmbiye muri ubu bukwe. Hagaragaramo kandi Ishimwe Clement wabaye Parrain w’uyu muhanzi.

Igor Mabano aririmbira umukunzi we amubwira ko nta munsi n’umwe azagira irungu mu gihe akiriho. Akavuga bimwe mu byabanjirije kurushinga harimo uko bavuganaga kuri telefoni avuye kumusura n’ibindi.

Uyu muhanzi anavuga ko atari yakamenye uburyohe bw’urukundo kugeza ubwo ahuye na Laura, agashimangira ko yanuriwe. Ati “Nta munsi n’umwe uzagira irungu mu gihe cyose nkiriho. Nzagukunda uko uri, unyizere mukunzi, ibyo mvuga ni ukuri.”

Amashusho y’iyi ndirimbo kandi agaragamo Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Aimable Twahirwa; Umunyamakuru wa Kiss Fm, Sandrine Isheja Butera n’umugabo we Peter Kagame baherutse kwibaruka n’abandi.

Hanagaragaramo itsinda ry’abanyamuziki rya Symphony Band ryacuranze mu bukwe bw’uyu muhanzi. Harimo kandi umuhanzikazi Aline Gahongayire.

Umugeni agaragagaza umunezero udashira ku munsi we, agaragara abyina ari wenyine, ahandi abyina ari kumwe na Igor Mabano, ahandi asanganira umukunzi we n’ibindi byinshi bigaragaza uko ubukwe bw’aba bombi bwagenze.

Iyi ndirimbo ‘The one’ yanditswe na Producer Ishimwe Clement ari nawe watunganyije amajwi yayo.

Igor Mabano yasohoye amashusho y’indirimbo ‘The one’ yahimbiye umugore we Laura

Igor Mabano abwira umugore we Laura ko azakomeza kumukunda, kandi ko atazamwicisha irungu

Igor avuga ko yamenye igisobanuro cy’urukundo n’uburyohe bwarwo kuva umutima we wakishimira Laura Colette

Igor avuga ko yasenze igihe kinini asaba Imana kumuha uzanyura umutima we. Ati “Narayititirije (Imana) none naramubonye.”
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘THE ONE’ IGOR MABANO YAKOREYE UMUGORE WE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND