Umuhanzi Igor Mabano yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘The one’ igaragaramo amashusho yafatiwe mu bukwe bwe n’umukunzi we Laura Colette baherutse kwemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.
Amashusho y’iyi ndirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo
yasohotse ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021. Agaragaza ibihe
by’ingenzi byaranze ubukwe bw’aba bombi n’umunezero udashira ku miryango yombi.
Uyu muhanzi yakoze ubukwe agaragiwe n’ibyamamare
bitandukanye mu Rwanda, mu bukwe yakoze ku wa 5 Nzeri 2021.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo ‘The one’ hagaragaramo
Platini, Nel Ngabo, Knowless, Ben Adolphe n’abandi bamuririmbiye muri ubu
bukwe. Hagaragaramo kandi Ishimwe Clement wabaye Parrain w’uyu muhanzi.
Igor Mabano aririmbira umukunzi we amubwira ko nta
munsi n’umwe azagira irungu mu gihe akiriho. Akavuga bimwe mu byabanjirije
kurushinga harimo uko bavuganaga kuri telefoni avuye kumusura n’ibindi.
Uyu muhanzi anavuga ko atari yakamenye uburyohe bw’urukundo
kugeza ubwo ahuye na Laura, agashimangira ko yanuriwe. Ati “Nta munsi n’umwe
uzagira irungu mu gihe cyose nkiriho. Nzagukunda uko uri, unyizere mukunzi,
ibyo mvuga ni ukuri.”
Amashusho y’iyi ndirimbo kandi agaragamo Umuyobozi
Ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Aimable Twahirwa;
Umunyamakuru wa Kiss Fm, Sandrine Isheja Butera n’umugabo we Peter Kagame
baherutse kwibaruka n’abandi.
Hanagaragaramo itsinda ry’abanyamuziki rya Symphony
Band ryacuranze mu bukwe bw’uyu muhanzi. Harimo kandi umuhanzikazi Aline
Gahongayire.
Umugeni agaragagaza umunezero udashira ku munsi we, agaragara
abyina ari wenyine, ahandi abyina ari kumwe na Igor Mabano, ahandi asanganira
umukunzi we n’ibindi byinshi bigaragaza uko ubukwe bw’aba bombi bwagenze.
Iyi ndirimbo ‘The one’ yanditswe na Producer Ishimwe
Clement ari nawe watunganyije amajwi yayo.
Igor Mabano yasohoye amashusho y’indirimbo ‘The one’
yahimbiye umugore we Laura
Igor Mabano abwira umugore we Laura ko azakomeza kumukunda, kandi ko atazamwicisha irungu
Igor avuga ko yamenye igisobanuro cy’urukundo n’uburyohe bwarwo kuva umutima we wakishimira Laura Colette
Igor avuga ko yasenze igihe kinini asaba Imana kumuha
uzanyura umutima we. Ati “Narayititirije (Imana) none naramubonye.”
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘THE ONE’ IGOR MABANO YAKOREYE UMUGORE WE
TANGA IGITECYEREZO