RFL
Kigali

Meya w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yakiriye mu Biro Bruce Melodie

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/10/2021 17:00
1


Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yakiriye umuhanzi Bruce Melodie bagirana ibiganiro bitibanze ku muziki nk’uko bitangazwa n’umujyanama w’uyu muhanzi.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, ni bwo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yakiriye mu biro bye umuhanzi Bruce Melodie n'umujyanama we.

Amafoto yasohowe na Lee Ndayisaba umujyanama wa Bruce Melodie, yayaherekeresheje kuvuga ko “byari iby’icyubahiro kwakirwa na Mayor w’Umujyi wa Kigali. Umujyi wacu.”

Lee yabwiye INYARWANDA ko ibiganiro bagiranye na Pudence Rubingisa bitibanze ku muziki. Ati “Ntabwo ibintu byose ari umuziki. Uyu ni umujyi wacu, nta kintu na kimwe dukora tutaganiriye na Mayor. N’ibyo turi gutegura byose [igitaramo] byaba ari iki byose bifite ahantu bihuriye nawe.”

“Uretse ko n’ubwo bidafite ahantu bihuriye n’umuziki ariko duhura kenshi. Ni uko ari ubwa mbere nshatse kubigaragaza ariko turahura mu kazi n’ubundi.”

Bruce Melodie yakiriwe na Mayor Pudence Rubingisa nyuma y’uko asohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Sawa sawa’ yakoranye na Khaligrah Jones.

Khaligrah Jones yanditse kuri konti ye ya Instagram agira ati “Umuvandimwe wanjye wo mu Rwanda yasohoye indirimbo yakoranye nanjye. Mugende muyirebe kuri Youtube.”

Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe na Dolls naho amajwi yatunganyijwe na Madebeats. Uyu muhanzi kandi aritegura gukorera igitaramo muri Kigali Arena tariki 6 Ugushyingo 2021.

Umujyanama we, Ndayisaba avuga ko hari abandi bahanzi bazafatanya na Bruce Melodie muri iki gitaramo ariko ko atahita abatangaza. Yavuze ko imyiteguro y’iki gitaramo igeze kure. Ati “Barahari [Abahanzi] ariko bagira igihe cyabo cyo kubatangaza.”

Meya w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yakiriye mu biro bye umuhanzi Bruce Melodie 

Meya w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa

Nyuma yo gusohora indirimbo yakoranye na Khaligraph Jones, Bruce Melodie yahuye na Mayor w’Umujyi wa Kigali Umujyanama w’umuhanzi Bruce Melodie, Lee Ndayisaba [Ubanza ibumoso] yavuze ko ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zitandukanye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SAWA SAWA’ YA BRUCE MELODIE NA KHALIGRAPH JONES

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • N.olivier2 years ago
    Cyakoze melody yatangiye igikorwa cyiza pee Khaligraph numusani wohejuru next arebeko yagana tzd guhigayo undi muzigo ubundi hakomeze hashye nubundi ntajana tuzageza





Inyarwanda BACKGROUND