RFL
Kigali

Ihere ijisho amafoto y'igifaru cyakorewe muri Uganda cyamuritswe na Museveni-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:19/10/2021 18:04
0


Abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter babonye uburyo Uganda yamuritse imodoka y'intambara (Igifaru) cyakorewe muri kiriya gihugu, Perezida Museveni akaba ariwe wayimuritse ku mugaragaro.



Umugaba mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yanyarukiye kuri Twitter atangaza ko ubu bamaze gukora igifaru cyabo cyakorewe ku butaba bwabo aho yahise abiha umugisha, maze mu butumwa buherekejwe n'amafoto yerekana igifaru, atangaza ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni yakimuritse ku mugaragaro.


Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, mu butumwa bwe yagize ati: "Ingabo zirwanira ku butaka zatewe ishema no kuba ejo hashize Perezida akaba n'Umugaba w'Ikirenga, yamuritse imodoka y'intambara yiswe 'Chui', yateguriwe ikanakorerwa muri Uganda, Imana ihe umugisha Uganda".










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND