RFL
Kigali

Amashusho ya Tiwa savage ari gusambana n'umukunzi we yashyizwe ku karubanda

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:19/10/2021 17:15
0


Nyuma y'uko umuhanzi w'icyamamare Tiwa Savage ukomoka muri Nigeria asabwe amafaranga ngo amashusho ye ari gusambana n'umukunzi we adashyirwa ku karubanda akabyanga, kuri uyu wa Mbere aya mashusho yashyizwe hanze.



Aya mashusho ya Tiwa Savage asambana n'umukunzi we yashyizwe hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021. Mbere y'uko ajya hanze umuhanga mu ikoranabuhanga ufite uburyo yinjira muri Konte y'umuntu akaba yakwiba amafoto cyangwa se amashusho n'ibindi nta burenganzira wamuhaye, yari yagiriye Inama uyu muhanzi amubwira ko agomba kumuha amafaranga bitaba ibyo agashyira hanze amashusho y'urukozasoni ye ari gusambana n'umukunzi we.


Tiwa Savage kugeza ubu nta kintu aravuga ku mashusho ye ari gusambana n'umukunzi we yamaze kujya hanze 

Bisa n'aho Tiwa Savage yari azi neza iby'ayo mashusho kuko mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Angie Martinez wa radiyo power yo mu mujyi wa New York yagaragaje ko iby'ayo mashusho abizi ndetse anavuga ko yashyizwe kuri Snapchat n'umukunzi we by'impanuka nyuma agahita ayakuraho ariko hari bake muri rubanda bari bamaze kuyabona.

Mu kugaragaza ko adahakana ibyayo yagiza ati: "Sinabyita amashusho y’urukozasoni (pornography) kuko ni ibyabaye hagati yanjye n’umukunzi turi kumwe nonaha".

Muri Amerika yari ari mu gikorwa cyo kwamamaza album yise "Water and Garri". Mu bindi yagarutseho kuri aya mashusho yavuze ko umujyanama we yamuhamagaye avuye mu kiganiro kuri Radio akayamwereka ndetse nawe akamubwira ko uwayafashe kuri konte ye yamubwiye ko agomba kumuha amafaranga bitaba ibyo akamutamaza. Nibwo yahise afata umwanzuro wo kutazagira amafaranga atanga icyakora bimutera impungenge yibaza uko umwana we w'imyaka 6 azabifata, n'uko bizakirwa muri rubanda.


Akimara gusabwa amafaranga ngo aya mashusho atajya hanze yagaragaje ko yihagazeho

Aya mashusho yibwe kuri Konte ye ya Snapchat mu kwezi gushize! Kugeza ubu nta kintu na kimwe aratangaza kuri aya mashusho yaruciye ararumira. Tiwa Savage yashyingiranywe na Teebillz Balogun, umwe mu bacunga cyangwa bagenga abahanzi (artist manager) mu 2013, nyuma mu mwaka wa 2018 baza guhana gatanya nyuma y’imyaka ibiri yari ishize amushinja kutaba ntamakemwa. Aba bombi bafitanye umwana w'imyaka 6 nk'uko twabigarutseho.


SRC: https://www.pulselive.co.ke






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND