Kigali

Nta cyerekezo cya Arsenal mbona igitozwa na Arteta – Thierry Henry

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/10/2021 16:51
0


Thierry Henry wakiniye Arsenal akanayibera kapiteni igihe kirekire, yatangaje amagambo akomeye nyuma y'uko Arsenal irokotse ku munota wa nyuma w’inyongera igacyura inota rimwe ku mukino wa shampiyona yanganyijemo na Crystal Palace ibitego 2-2.



Nyuma y’uyu mukino Arsenal yagaragajemo urwego ruri hasi by’umwihariko mu gice cya kabiri, Thierry Henry yavuze ko nta hazaza abona h’iyi kipe mu gihe igitozwa na Mikel Arteta.

Abafana ba Arsenal bateraga imibare bakavuga ko nyuma y’umukino wa cyenda muri shampiyona y’uyu mwaka bari kuba bari mu makipe ane ya mbere iyo batsinda Palace ndetse bakazanashaka intsinzi kuri Aston Villa tariki ya 22 Ukwakira dore ko yose ari imikino igomba kubera mu rugo, gusa ibyo batekerezaga siko byagenze kuko bari bagiye kubura inota na rimwe kuri Crystal Palace.

Uyu mukino wijijutiwe na benshi mu bafana ba Arsenal, warangiye amakipe yombi aguye miswi 2-2, nyuma y'uko Aubameyang yatsinze igitego ku munota wa munani, ari nacyo cyasoje iminota 45 y’igice cya mbere.

Gusa ibintu byahindutse mu gice cya kabiri aho Arsenal yatsinzwe ibitego bibiri byikurikiranya, bigasaba gutegereza Lacazette wabanje ku ntebe y’abasimbura ko yinjira mu kibuga akaza kuyicungura ku isegonda rya nyuma mu minota 4 yongewe kuri 90, kuri koruneri yatewe na Nicolas Pepe.

Nyuma y’uyu mukino Arsenal yagaragajemo urwego ruri hasi by’umwihariko mu gice cya kabiri mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021 imbere ya Crysyal Palace, Thierry Henry yavuze ko nta hazaza abona h’iyi kipe mu gihe igitozwa na Mikel Arteta.

Nyuma y’uyu mukino, Thierry Henry ufite amateka akomeye muri Arsenal yagize ati”Ntabwo nzi niba ibintu biri kugana mu cyerekezo cyiza. Nari ntegereje kureba umukino wa Brighton niba dushobora gukina umupira tukawugumana, tukabasha no kurinda izamu, ariko ntabyo nigeze mbona”.

“Nta cyerekezo cya Arsenal mbona mu gihe igitozwa na Arteta”.

Nyuma yo kunganya na Crystal Palace, Arsenal yageze ku mwanya wa 12 mu miniko 8 imaze gukinwa muri Premier League, ikaba ifite amanota 11.

Arsenal izagaruka mu kibuga ikina umunsi wa cyenda muri iyi shampiyona ikunzwe kurusha izindi ku Isi tariki ya 22 Ukwakira 2021, yakira Aston Villa ku kibuga Emirates Stadium.

Lacazette yabaye umucunguzi wa Arsenal ku mukino wa Crystal Palace

Thierry Henry avuga ko nta cyerekezo cya Arsenal mu gihe igitozwa na Arteta





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND