RFL
Kigali

Hamisa Mobeto agiye kuba umuherwe! Ibyavuye mu mukino wa Rick Ross ku muntu uzamubera umwunganizi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/10/2021 21:02
0


Mu masaha macye ashize Rick Ross umaze iminsi avugwa mu rukundo n’umugore wabyaranye na Diamond Platnumz, Hamisa Mobeto, yakojeje agati mu ntozi asaba abamukurikira kumubwira uwo batekereza ko bagiye kuba abunganizi.



Rick Ross uherutse gutangaza ko agiye gushora akayabo ka Miliyari 3.5Frw muri Tanzania yongeye gusa n’ubikomozaho, maze ababonye umukino yatangije bagaragaza ko rwose ntakabuza Hamisa Mobeto wahise asubiza mu ba mbere ko agiye kuba umuherwe.

Rick Ross yagize ati:” Intambwe nkeya zishobora kukugeza kure. Ni nde utecyereza ko agiye kuba umwunganizi wanjye mu bucuruzi? Kurikira uvuzwe wese umunsi mwiza wo kuba umuherwe.”

Muri uyu mukino wa Rick Ross, Hamisa Mobeto bamaze iminsi bavugwa mu rukundo yahise asubiza. Ababonye igisubizo cye nabo bagira icyo bakivugaho bemeza ko agiye kuba umuherwe, umwe yagize ati:”Ugiye kuba umuherwe iteka Hamisa Mobeto.”

Mu busanzwe bivugwa ko Hamisa Mobeto afite umutungo ubarirwa hagati ya Miliyari 5 na Milyari 6 Frw. Mu gihe rero yaba ahuje n’umuraperi umurusha imyaka igera kuri 19 akamushoramo amafaranga mu bijyanye n’ikompanyi y’imideli ya ‘Mobetstyle’ umuziki n’ibindi akora byaba ari amata abyaye amavuta.

Kuri ubu Hamisa Mobeto afite imyaka 26 mu gihe Rick Ross afite imyaka 45. Uyu muraperi ubwe atunze akayabo k'asaga Miliyari 40 mu manyarwanda nk'uko bitangazwa n’ibinyamakuru bikomeye mu bukungu birimo na Forbes.

Rick Ross yongeye gukomoza ku kuba yaba agiye gushora imari mu mwuganizi mushya mu bucuruzi

Mu bihe bya vuba Mobeto na Rick Ross birashya bishyira mu gutangira gukorana umushinga uri muri Miliyari y'amanyarwanda

Ubutumwa bwashotoye abakunzi ba Mobeto kumwemeza ko agiye kuba umuherwe by'iteka

Umwe mu bahamije ko Mobeto agiye kuba umuherwe bidasubirwaho







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND