Mu masaha macye ashize Rick Ross umaze iminsi avugwa mu rukundo n’umugore wabyaranye na Diamond Platnumz, Hamisa Mobeto, yakojeje agati mu ntozi asaba abamukurikira kumubwira uwo batekereza ko bagiye kuba abunganizi.
Rick Ross uherutse gutangaza ko agiye gushora
akayabo ka Miliyari 3.5Frw muri Tanzania yongeye gusa n’ubikomozaho, maze
ababonye umukino yatangije bagaragaza ko rwose ntakabuza Hamisa Mobeto wahise
asubiza mu ba mbere ko agiye kuba umuherwe.
Rick Ross yagize ati:” Intambwe nkeya zishobora kukugeza kure. Ni nde utecyereza ko agiye kuba umwunganizi wanjye mu bucuruzi?
Kurikira uvuzwe wese umunsi mwiza wo kuba umuherwe.”
Muri uyu mukino wa
Rick Ross, Hamisa Mobeto bamaze iminsi bavugwa mu rukundo yahise asubiza. Ababonye igisubizo cye nabo bagira icyo bakivugaho bemeza ko agiye kuba
umuherwe, umwe yagize ati:”Ugiye kuba umuherwe iteka Hamisa Mobeto.”
Mu busanzwe bivugwa ko
Hamisa Mobeto afite umutungo ubarirwa hagati ya Miliyari 5 na Milyari 6 Frw. Mu
gihe rero yaba ahuje n’umuraperi umurusha imyaka igera kuri 19 akamushoramo
amafaranga mu bijyanye n’ikompanyi y’imideli ya ‘Mobetstyle’ umuziki n’ibindi
akora byaba ari amata abyaye amavuta.
Kuri ubu Hamisa
Mobeto afite imyaka 26 mu gihe Rick Ross afite imyaka 45. Uyu muraperi ubwe
atunze akayabo k'asaga Miliyari 40 mu manyarwanda nk'uko bitangazwa n’ibinyamakuru
bikomeye mu bukungu birimo na Forbes.
Rick Ross yongeye gukomoza ku kuba yaba agiye gushora imari mu mwuganizi mushya mu bucuruzi
Mu bihe bya vuba Mobeto na Rick Ross birashya bishyira mu gutangira gukorana umushinga uri muri Miliyari y'amanyarwanda
Ubutumwa bwashotoye abakunzi ba Mobeto kumwemeza ko agiye kuba umuherwe by'iteka
TANGA IGITECYEREZO