Umukinnyi wa filimi, umunyamakuru n’umunyamidelikazi, Usanase Bahavu Jeannette, ku isabukuru y’amavuko y’umugabo we Ndayikingurukiye Fleury, yafashe umwanya wihariye amutera imitoma itangaje, amurata ubukaka anaboneraho no gucyeza Imana na Nyirabukwe.
Kuwa 19 Ukwakira buri
mwaka, Fleury uzwi nka Legend umugabo wa Bahavu icyamamare mu myidagaduro nyarwanda by’umwihariko
muri filimi, itangazamakuru no kwerekana imideli, yizihiza isabukuru y’amavuko.
Kuri uyu munsi, Bahavu yafashe umwanya wihariye amwifuriza umunsi mwiza w’amavuko
amutakagiza mu mitoma isigirije kandi idasanzwe, yatangiye mu butumwa bwa mbere
yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram:
“Umunsi mwiza w’amavuko
mugabo wanjye w’igikundiro, Fleury Legend.” Akomeza acyeza nyirabukwe agira ati: “Nihashimirwe Maman wakwibarutse na Rurema waguhanze akakuremana
ubugwaneza n'ubunyangamugayo uhorana.”
Maze amusabira imigisha
myinshi ku Mana, ati: “Nkwifurije Imigisha n’amahirwe muri uyu mwaka utangiye, Uwiteka azakunezeze kurushaho, Ndagukunda cyane, umunsi mwiza w’amavuko na none.”
Bahavu Jeanette
yongeyeho ubundi butumwa bugaragaza ko rwose yanyuzwe mu rukundo ahabwa na
Fleury kandi ari nako akomeza kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko ati: “Ku
mugabo w’igitangaza nkunda, umunsi mwiza w’amavuko na none kandi na none.”
Bahavu asobanura ko atari azi
icyo ‘uwo muhuje roho’ bivuze kugera amubonye, ati: “Sinarinzi icyo ‘uwo
muhuje ubugingo’ bivuze kugera nkubonye, Fleury Legend buri mwaka wose kuri njye
aba ari andi mahirwe yo kugira ngo nkumenyeshe umugabo w’igitangaza uriwe.”
Maze Bahavu asoza agira ati: “Ndi umunyamugisha kukugira mugabo mwiza ngaho unezezwe n’umunsi wawe.”
Mu busanzwe, Bahavu
Jeanette yamamaye muri filimi nyarwanda by’umwihariko ku inyura kuri televiziyo
y’igihugu cy’u Rwanda ya 'City Maid' yaje gusozamo urugendo agatangira gukina mu
yitwa 'Impanga'.
Bahavu n’umugabo we Fleury bakaba baramenyanye mu mwaka wa 2015, muri Nyakanga 2020 nibwo yamwambitse impeta, maze mu Ukuboza basezerana imbere y’amategeko.
Mu mwaka wa 2021 mu kwezi
kwa Gashyantare, aba bombi nibwo basezeranye kubana akaramata imbere y’Imana mu
rusengero rwa Zion Temple.
Bahavu n'umugabo we uzwi nka Legend umenyerewe mu gutunganya no kuyobora amafilimi
Ndayikingurukiye Fleury wizihije isabukuru y'amavuko benshi bazi nka Legend umugabo w'icyamamare mu myidagaduro nyarwanda, Usanase Bahavu Jeannette
Usanase Bahavu Jeannette wafashe umwanya urambuye wo kwifuriza isabukuru nziza umugabo we mu magambo y'urukundo azwi nk'imitoma agaragaza ko yashimye urwo yahawe na Rurema mu mugabo we Fleury
TANGA IGITECYEREZO