RFL
Kigali

Amasaha 18 gusa? Amasezerano Munezero Fiston yari yagiranye na Etoile de L'Est bayatantamuye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/10/2021 20:04
0


Munezero Fiston, nyuma yo gusinyira ikipe ya Etoile de L'Est amasezerano y'imyaka ibiri, aya masezerano ye yagize agaciro mu masaha 18 gusa.



Etoile de L'Est nyuma yo kuzamuka mu kiciro cya mbere, mu mpera z'iki cyumweru nibwo yatangiye gusinyisha abakinnyi bazayifasha kwitwara neza mu kiciro cya mbere. Ni ikipe yari yamaze gusezerera abakinnyi bagera ku 10, ndetse igomba kwinjizamo n'abandi bangana uko.


Ku isaha ya saa moya z'ijoro kuri iki cyumweru, nibwo Munezero Fiston wahoze muri Kiyovu Sport yasinyiye ikipe ya Etoile de L'est ndetse asinya amasezerano y'imyaka ibiri yitangira iyi kipe. Uyu musore, nyuma yo gusinya amasezerano, yaraye mu karere ka Ngoma kuko bwari bwije. Bucyeye bwaho mugitondo cyo kuri uyu wa mbere, Munezero Fiston yazanye ibyangombwa ku biro by'ikipe ndetse na we ahabwa urupapuro rumwemerera kuzabikuza amafaranga yari yaguzwe bucyeye bwaho.


Munezero Fiston aganira na Kibaba bose bari bahuriye mu ikipe imwe 

Mugihe agishakisha uko yasubira muri Kigali, Munezero Fiston yaje kwakira inkuru itari nziza ivuga ko amazerano yari yagiranye na Etoile de L'est agiye guseswa kubera amahitamo y'ubuyobozi. Munezero Fiston yahise agaruka ku biro by'ikipe, bumvikana ko amasezerano ye agiye guseswa ndetse ku bwumvikane, impande  zari zigize amasezerano ya Fiston na Etoile de L'est zahisemo  gutanamura impapuro bahereye iburyo bagana ibumoso, ibi bikaba byabaye ku isaha ya 12:30 z'amanywa.


Munezero Fiston ntarasezera mu Mavubi

Amakuru aturuka mu buyobozi bwa Etoile de L'est avuga ko umwanzuro wo kudakomezanya na Munezero Fiston ari ubushake bw'umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije, abandi bakavuga ko byatewe n'amakuru yarimo gucaracara ku ma Radio atandukanye. Inyarwanda igerageje kuvugisha uruhande rw’umukinnyi, tugitangira kumubaza yahise adukupa.


Mu 2019 nibwo Munezero Fiston yari yasinye muri Kiyovu Sport.

Munezero Fiston yari yerekeje muri Etoile de L'est nyuma yo kunyura mu makipe arimo Kiyovu Sport, Police FC ndetse na Rayon Sports.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND