RFL
Kigali

Adil si uwo kwirukanwa: APR FC yashimangiye ko itazirukana umutoza inaca amarenga ko nta bakinnyi b’abanyamahanga izagura

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/10/2021 13:59
1


Nyuma yo kunganya na Etoile Sportif du Sahel 1-1 mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yaciye amarenga ko nta mukinnyi w’umunyamahanga iyi kipe iteganya kugura, ndetse anashimangira ko umutoza Adil Mohamed atazirukanwa kuko ashoboye.



Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC yanganyije na Etoile du Sahel mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, mu mukino APR FC yarushijemo iyi kipe yo muri Tunisia ndetse inahusha uburyo bwinshi bw’ibitego. Nyuma y’uyu mukino bigaragara ko wanyuze ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu, Lt Gen Mubarakh Muganga uyobora APR FC yagize ati:

Mwabibonye ko abana b’Abanyarwanda bashoboye, baratanga icyizere urebye aho barererwa ukareba n’ikipe twahuye nayo ifite abakinnyi bakuru bakora amakosa mu kibuga ukareba n’abacu biratandukanye, niba ubona abakinnyi bakuze baterana ingumi mu kibuga ariko abakinnyi bacu ntawagerageje kwihorera kubera ko bafite uko bitwara, ikipe yakinnye irananirwa babonye byanze bashaka guteza imvururu ariko abasore berekanye ko bafite umuco bafite n’uko batojwe.

Uyu muyobozi kandi yanasobanuye impamvu yatumye abakinnyi bitwara neza kuri uyu mukino aho yavuze ko byatewe n’impanuro babahaye mbere y’umukino. Yagize ati: ”Nta kindi twaberetse ko abana b’Abanyarwanda bashoboye, kubyemeza buri muntu rero twababwiye ko aribo bagomba kubibereka bakora ibikwiye bakurikiza amabwiriza y’umutoza na bagenzi be bakerekana ko byose bishoboka, ibintu byose bigendana n’ibihembo kandi twababwiye ko kure hose bagera ibihembo bivamo ni ibyabo barabizi, icyo dukeneye ni ibyishimo nk’Abanyarwanda bakunda umupira muri rusange”.

Lt Gen Mubarakh Muganga yaboneyeho gusubiza abatekerezaga ko umutoza Adil yazamburwa akazi ke kubera ibyangombwa, aho yavuze ko icy’ingenzi ari umusaruro uva mu kazi ke cyane ko ikibazo afite atariwe we wenyine ugifite muri Afurika.

Yagize ati: ”Umutoza ikibazo afite, ni cyo kibazo umutoza wa Simba afite, umutoza wa AS FAR Rabat nawe aragifite bafite ibyangombwa byo kumugabane w’uburayi natwe Afurika tukagira ibyangombwa byacu, kuba rero batarabihuza ntibyambura umutoza impapuro afite kandi twebwe izo afite twumva zihagije, kandi nabwo nuko haje iki cyorezo cya Covid-19 yari yarahawe uburyo bwo gufashwa kubona izo mpapuro kugira ngo akomeze adukorere akazi mubushobozi bwe n’impapuro byose bigaragarira mu kibuga, umuntu antsinze inshuro ebyiri, atwaye shampiyona ebyiri adatsinzwe niyo yaba adafite urupapuro na rumwe uwo muntu namugumana kurusha ufite impapuro”.

APR FC izakina umukino wo kwishyura na Etoile du Sahel tariki ya 23 Ukwakira 2021, umukino uzabera i Sousse muri Tunisia.

APR FC yavuze ko itazirukana umutoza Adil kuko ashoboye

APR FC yanganyije na Etoile du Sahel 1-1 mu mukino yarushije cyane abarabu gukina neza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sam2 years ago
    Aper yacu turayikunda





Inyarwanda BACKGROUND