RFL
Kigali

Juru Initiative mu rugamba rwo guhangana no gukuraho ingorane abana bafite ubumuga bahura nazo-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:18/10/2021 11:21
0


Juru Initiative ni umuryango washinzwe ugamije gufasha abana bafite ubumuga mu rwego rwo kubafasha kubaka ejo hazaza no kubaha icyizere cy'ubuzima binyuze mu mpano zabo. Ruhumuriza Justin washinze uyu muryango yatangarije INYARWANDA ko ejo hazaza ari heza ashingiye ku mpano babona mubana bahurana nabo buri munsi n'ubwo baba bafite ubumuga.



Uyu musore ukiri muto washinze uyu muryango yavuze ko ubu bari kurwana no kubana ikigo cyigisha indimi z'amarenga kugira ngo bafashe abafite ingorane zo kwigana n'abadafite ubumuga, gushyiraho Application ifasha abangavu bafite ubumuga kumenya amakuru ajyanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kubaka inzu mberabyombi izabafasha mu guhuza urubyiruko rufite ubumuga, ikajya iberamo ibikorwa bitandukanye. 

"Mu by'ukuri hari abana bafite ubuzima bugoye babayemo hanze aha, twaritegereje dusanga urubyiruko rw'u Rwanda rugomba kuba nyambere mu gukora cyane atari ku bwarwo gusa ahubwo no ku bw'abandi by'umwihariko ahakenewe ubufasha. Njye n'itsinda dufatanya twaricaye dusanga hari ibintu dukwiriye gushyira imbere vuba cyane kugira ngo abana badakomeza guhura n'ibibazo haba mu masomo yabo no mu buzima busanzwe.

Ubu turi gushaka uko twazashyiraho ibikorwa remezo bizadufasha kwegera abana bafite ubumuga no kubaha ibikenerwa birimo uburezi kuri bo no kumenya impano zabo no kuziteza imbere. Muri ibyo bikorwa dushaka gushyira imbere harimo: Kubaka ikigo cy'igisha amarenga ku bafite ubumuga, kuba twashaka App izadufasha mu gutanga ubutumwa bushingiye ku ihohoterwa ariko ikazajya yifashishwa n'abana bafite ubumuga ndetse no kubaka inzu twakwita ihuriro ry'urubyiruko rufite ubumuga. Ibi byose turi guteganya kubikora kugira ngo tubiteho".

'Juru Initiative' isanzwe ifasha abana batandukanye bafite ubumuga mu gihugu hose, aho ibafasha mu bikoresho by'ishuri aho babasura ku ishuri aho biga, gutegura amarushanwa afasha abana bafite ubumuga bakaba bamenya ko bafite impano bakanabafasha kuzitaho,....







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND