Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukwakira
2021, Embrace Africa itegura Miss Global Beauty Rwanda 2021, yasohoye itangazo
rivuga ko yafashe icyemezo cyo kwambura ikamba Dorinema Queen, kubera ko “yitabiriye
irindi rushanwa mu gihe agifite ikamba."
Embrace Africa yavuze ko hashingiwe ku mabwiriza y'iri
rushanwa, igisonga cya mbere ari we uhita ufata iri kamba, akazaserukira u
Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga.
Uwase Honorine wabaye igisonga cya mbere, ni we wahise
uhabwa ikamba rya Miss Glamour faces world Rwanda 2021.
Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa, yabwiye
INYARWANDA, ko Dorinema Queen yari azi neza ko atemerewe kwitabira irindi
rushanwa, mu gihe acyambaye ikamba.
Yavuze ko yasobanuriwe amakosa yakoze. Ati: “Yego!
yamenye n’icyo yazize aranabyumva ko yakoze amakosa. Kandi erega nta gikuba
cyacitse, bisanzwe biba hanze aha. Ikindi, Embrace Africa dufite amategeko
tugenderaho. Uwitabiriye ‘national pageant’ ataratanga iryo afite cyangwa atabimenyekanishije, yamburwa ikamba."
Dorinema Queen yari ku rutonde rw’abakobwa 22 binjiye
mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet ari kubera kuri missearth.inyarwanda.com
bashaka guserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth rigiye kuba hifashishijwe
ikoranabuhanga.
Uyu mukobwa yari kuzaserukira u Rwanda mu irushanwa
rizabera muri Vietnam, bivuze ko Uwase Honorine wabaye igisonga cya mbere ari
we uzajyayo.
Dorinema Queen yambuwe ikamba rya Miss Glamour Faces
World
Uwase Honorine wabaye igisonga cya mbere, ni we wahawe
ikamba Dorinema Queen yari yaregukanye