Uyu muhanzi ubarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya
muzika yitwa “Kwa Music ", iyi yabaye indirimbo ya kane asohoye kuva yatangira
gutunganya Album ye.
Iri mu rurimi rw’Igifaransa n’Ikinyarwanda. Ni
indirimbo avuga ko iri mu murongo w’izindi ndirimbo ziri kuri iyi Album
zizumvikanisha umwihariko we mu muziki.
Ruti Joël yabwiye INYARWANDA, ko indirimbo ziri kuri
Album ye zumvikanisha umwihariko we mu muziki, ariko avanze n’injyana
nyamahanga.
Uyu muhanzi avuga ko kugeza ubu amaze gutunganya hafi
70% bya Album ye, bityo bidatinze azayisohora vuba.
Ruti yavuze ko iyi ndirimbo y’urukundo yise ‘Ouh Lala’
ari igitekerezo yagize nk’umuhanzi, yandika ataka umukobwa.
Ati “Ouh Lala ni indirimbo yo kunezerwa, ndanezerwe.
Ariko akaba nko gukomeza umwihariko wanjye. Ngerageza gusanisha umuco wacu n’izindi
njyana, kugira ngo u Rwanda rubashe kugira umwihariko warwo."
Kugeza ubu, indirimbo ziri kuri Album ye zimaze
gukorwa na Producer X on the Beat ndetse na Producer Madebeats.
Ruti ni umusore w’urubavu ruto wakuriye iruhande rwa
Masamba Intore na Jules Sentore, bamuharuriye urugendo rw’umuziki we. Byasembuwe
no kuba umwe mu bagize Gakondo Group na Ibihame Cultural Troupe, anywana n’umuco
kuva ubwo.
Muri Gashyantare 2019, yashyize hanze amashusho
y’indirimbo ‘La vie est belle’ yasubiyemo y’umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki
Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw’Igifaransa n’Igishwahili. Uyu
musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group, byamufashije kumenya kubyina no
guhamiriza; mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n’ibindi.
Urugendo rw’umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba
Intore wamuhaye album z’indirimbo ze azigiraho kuririmba, ndetse ngo rimwe na
rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.
Ruti Joël yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise
‘Ouh Lala’

Ruti Joël yavuze ko ageze kuri 70% ategura Album ye nshya
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘OUH LALA’ YA RUTI JOEL
">