Nyuma y’icyumweru kimwe Kiyovu Sport isinyishije kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Uganda, Emmanuel Okwi, biravugwa ko yamaze no gusinyisha rutahizamu Mzamiru Mtyaba wakiniraga ikipe ya Express yo muri Uganda, mu gukomeza ubusatirizi bw’iyi kipe ishaka igikombe cya shampiyona.
Kiyovu
Sport ikomeje kwiyubaka ikora ibishoboka byose kugira ngo isohoze ibyo umuyobozi
wayo yasezeranyije abafana atorerwa kuyobora iyi kipe, aho yabijeje igikombe
n'ubwo umwaka wa mbere byanze, gusa uwa kabiri arashaka gusohoza amasezerano.
Ubuyobozi
bwa Kiyovu Sport buheruka gutangaza ko bwagiranye ibiganiro na Mzamiru, ariko
nta kiragerwaho ku bijyanye no kuba yaza gukinira iyi kipe.
Amakuru
umwe mu bari hafi y’iyi kipe yahaye Inyarwanda.com ni uko Mzamiru Mtyaba yamaze
kugurwa na Kiyovu imukuye muri Express yagezemo muri Mutarama uyu mwaka, ndetse
akaba yanamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu.
Mtyaba
ategerejwe i Kigali mu cyumweru gitaha, aho azazana na Emma Okwi uheruka
gusinya amasezerano y’umwaka umwe mu Rucaca.
Mtyaba
akina ku myanya itandukanye mu gice cy’ubusatirizi, aho yakina nka nimero 10
cyangwa agakina nka nimero 8.Mzamiru yakiniye amakipe atandukanye yo muri Uganda arimo na KCCA.
Kiyovu
Sport yasinyishije uyu rutahizamu, nyuma yo gusinyisha abakinnyi batandukanye
barimo Emma Okwi, Fiston Nkinzingabo, Ishimwe Kevin n’umutoza Haringingo
Francis, aho ifite intego y’igikombe cya shampiyona uyu mwaka, iheruka mu 1993.
Mtyaba Mzamiru azakinira Kiyovu Sport uyu mwaka w'imikino
TANGA IGITECYEREZO