Umuhanzi w'icyamamare muri Afurika bikaba akarusho muri Nigeria akomokamo, ibye byageze hanze aho amakuru avuga ko yateye inda umukobwa w'indaya akayisaba kuyikuramo ikanga akaba yatangiye kumubuza amahwemo.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga babonye inkuru ziri guturuka muri Nigera zivuga ibya Burna Boy n'umukobwa wigurisha (indaya) witwa Lippy bivugwa ko babyaranye. Inkuru y'ikinyamakuri cyo muri kiriya gihugu cyitwa Nigerianbulletin ivuga ko aya makuru yabanje kumenyekana biturutse ku mukoresha w'imbuga nkoranyambaga witwa Cutie Juls watangaje iyo nkuru n'uko byagenze nk'inshuti magara ya Lippy.
Mu magambo ye, Cutie yagize ati: "Nka Burnaboy yanze gukoresha agakingirizo, yaryamanye na Lippy, yamuteye inda amuhatira kuyikuramo arabyanga". Burna Boy ubu ari kuzenguruka mu binyamakurun avugwa kuri iki gikorwa ataragira icyo abitangazaho, niba abeshyerwa cyangwa ari impamo.
Burna Boy umuhanzi ukunzwe muri Afurika
TANGA IGITECYEREZO