RFL
Kigali

Rwanda Gospel Stars Live yateguye ibirori bizamurikirwamo ku mugaragaro abaramyi iri gukorana nabo

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:16/10/2021 9:04
0


Rwanda Gospel Stars Live igiye kugaragaza abahanzi bari mu gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live aho abazitabira bazanyura ku itapi itukura (Red Carpet) nk'uko bigaragara ku nteguza z'ibi birori.



Ku nteguza y'ibi birori hagaragaraho abahanzi 15 bari muri iki gikorwa barimo na Theo Bosebabireba wasimbuye Vestine na Dorcas nyuma y'uko benshi basabye ko yangerwamo kuko ngo yatanze ibyishimo mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.


Kuri izi nteguza kandi biragaragara ko iki gikorwa kizabera kuri Park Inn Hotel mu Kiyovu tariki 24 Ukwakira 2021 kuva saa kumi z'umugoroba. Muri iki gikorwa abagize urubyiruko rwa Kigali Protocol rumenyerewemo n'abitabiriye Miss Rwanda ni rwo ruzaba ruri kwakira abazitabira ibirori bya Rwanda Gospel Stars.

Rwanda gospel stars live ni igikorwa (Event) ngarukamwaka cyateguwe na sosiyete y'abikorera ariyo Metts Rwanda Service. Muri iki gikorwa abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana  bari mu Rwanda no hanze yarwo babasha gushyigikira abahanzi bakunda.


Abahanzi bari mu gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live ni 15 aribo: Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi, Rata Jah Naychah, James na Daniella, Gisubizo Ministries, MD, Chorale Christus Regnat, Gisele Precious, True Promises Ministries, Aimee Frank Nitezeho, Annett Murava na Theo Bosebabireba uheruka gusimbuzwa Vestine na Dorcas bivanye muri iki gikorwa.


Kigali Protocol niyo izakira abazitabira ibi birori 


Urubyiruko rwa Kigali Protocal rubarizwamo abitabiriye Miss Rwanda rwiteguye kwakira abazitabira iki gikorwa








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND