RFL
Kigali

Perezida Macron yafashije ikipe ye kunganya mu mukino yatsinzemo penaliti – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/10/2021 22:42
0


Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yafashije ikipe yakiniraga gukura inota rimwe kuyo bari bahanganye mu mukino wo gukusanya inkunga yo gufasha abababaye, nyuma yo gutsinda penaliti yatumye amakipe yombi agwa miswi 1-1.



Ku wa Kane tariki ya 14 Ukwakira 2021, mu mujyi wa Poissy uri hafi ya Paris, habereye umukino ugamije gukusanya inkunga yo gufasha abababaye, ukaba wahuje amakipe abiri, imwe yiganjemo ibyamamare byakinnye umupira w’amaguru ku rwego rw’ababigize umwuga bari kumwe na perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, indi ikaba yarimo abakozi b’ibitaro bya Poissy/Saint-Germain-en-Laye.

Muri uyu mukino, Perezida Macron yakinnye mu kibuga hagati yambaye nimero 3 mu mugongo. Umukinnyi bakinanaga yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina biba ngombwa ko umusifuzi atanga penaliti, maze ihabwa Perezida Macron wayiteye neza arayinjiza, bifasha ikipe ye kudatsindwa.

Macron w’imyaka 43, yateye umupira hasi ujya hagati mu izamu, ariko umunyezamu ajya mu ruhande rw’iburyo. Umunyezamu yagerageje gukoza ikirenge ku mupira, ariko ntiyabasha kuwubuza kurenga umurongo w’izamu.

Igitego Macron yatsinze, cyinjiye nyuma y’iminota 10 umukino utangiye, cyatumye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Mu ikipe ya Perezida Macron, harimo Arsène Wenger wahoze atoza Arsenal yo mu Bwongereza, Marcel Desailly na Christian Karembeu bakiniye u Bufaransa.

 

Ikipe yarimo Perezida Macron na Arsene Wenger

Perezida Macron yatsinze igitego cya Penaliti muri uyu mukino cyatumye ikipe ye ibona inota rimwe

Abakinnyi bishimira igitego cya Perezida Macron   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND