Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye, amaze iminsi
ari gukora kuri Album ye nshya yakubiyeho indirimbo zivuga ku butwali,
urukundo, ubukwe, ubupfura n’ibindi.
Iyi Album ari kuyikorana na ba Producer batandukanye n’abacuranzi
benshi. Masamba Intore yabwiye INYARWANDA, ko ataramenya igihe cyo gusohora iyi Album.
Avuga ko iyi Album ari iy’umurage kubera ko yiganjeho
indirimbo za Se Sentore Athanase. Ati “Ni Album y'umurage, kuko yiganjemo iz’umubyeyi
sentore."
Yavuze ko indirimbo zose ziri kuri iyi Album zifite
igisobanuro kinini mu buzima bwa Se Sentore Athanase witabye Imana.
Ati "Indirimbo ze zihuriye ku mateka ye y’ubuhunzi
ashishikariza abantu gutaha, izindi zihuriye ku ndirimbo zibyinwa z’itorero
zivuga intore, zivuga abakobwa, izindi zivuga ku gutarama; gushishikariza
abantu gutarama, ariko abantu babuze kandi cyangombwa,"
Avuga ko ari gutekereza kuzashyira indirimbo 12 kuri
iyi Album ariko ko zishobora kurenga. Ati “Sinzi igihe nzayisohorera, kuko
ndayigendesha buhoro. Zishobora no kuzarenga 12."
Indirimbo ‘Ngwino urare’ yabaye iya gatanu kuri iyi
Album. Uyu muhanzi ukunze kuririmba mu bukwe, avuga ko asohora indirimbo imujemo, kandi akajyanisha n’ibyo abafana n’abakunzi b’umuziki bashaka.
Masamba yaherukaga gusohora amashusho y’indirimbo yise
‘Uwanyoye inka’, Inzira n’Ubumwe" yaririmbanye n’Itorero Indahemuka
ahagana mu 1993.
Iyi ndirimbo ni imwe mu zizwi cyane kuva mu 1993.
Yifashishijwe cyane ku gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ikangurira
abanyarwanda kunga ubumwe. Itorero Indahemuka ryakoze indirimbo nyinshi zagize
uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Sentore Athanase yasize indirimbo zirenga ijana zirimo
nk’iyitwa ‘Mushiha’, ‘St Albert College’, ‘Dukumbuye Rwanda’, ‘Ndabakunda
Ibihangange’ n’izindi.

Masamba yasohoye indirimbo nshya yise ‘Ngwino urare’
Masamba yavuze ko Album ye 11 ishobora kuzaba iriho
indirimbo zirenze 12 KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NGWINO URARE’ YA MASAMBA
