RFL
Kigali

Ndabizeza ko amakosa nakoze atazongera - Akari ku mutima wa Habumuremyi wahawe imbabazi na Perezida Kagame

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/10/2021 11:27
0


Nyuma y'uko ahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, agakurirwaho igifungo yari yarakatiwe n'ihazabu ya Miliyoni 892 Frw, Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w'Intebe mu Rwanda yanyarukiye kuri Twitter ashimira byimazeyo Perezida Kagame anamwizeza ko amakosa yakoze atazayasubira.



Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter mu masaha macye ashize, Pierre Damien Habumuremyi yagize ati "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika & Chairman wa FPR Inkotanyi, ndabashimira mbikuye ku mutima njye n'Umuryango wanjye imbabazi mwampaye za kibyeyi. Imbabazi mwampaye nazihaye agaciro gakomeye cyane,ndabizeza ko amakosa nakoze atazongera. Ndashimira n'ubutabera bw'u #Rwanda".

Mu bandi bishimiye imbabazi Dr Habumuremyi yahawe harimo n'Umuhungu we witwa Mucyo Apollo usanzwe ari n'umunyamuziki wanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ko yasazwe n'ibyishimo. Yagize ati "Umutima wanjye uruzuye, nasazwe n'ibyishimo!. Sinshobora no kubona amagambo akwiye yo kuvuga. Ndashimira Imana muri ibi byose, urukundo mfitiye igihugu cyanjye rutahindutse". Yongeye ashyiraho ifoto ya Se munsi yayo yandikaho ati "Urugendo ni uku turutangiye. Way to go, ibyiza biri imbere".

Amakuru y'uko Pierre Damien Habumuremyi yahawe imbabazi, yatangarijwe mu myanzuro y'Inama y'abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro kuwa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, hakaba harimo ingingo ivuga ko "Ashingiye ku bubasha ahabwa n'amategeko, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi".


Dr Habumuremyi yahawe imbabazi n'Umukuru w'Igihugu

Dr Pierre Damien Habumuremyi yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva muri 2011-2014, nyuma yaho aba Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe. Indi mirimo yakoze harimo nko kuba yarabaye Minisitiri w'Uburezi, Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y'Igihugu y'amatora, Umwalimu muri Kaminuza, Umudepite muri EALA, n'iyindi.

Dr Habumuremyi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki 03 Nyakanga 2020 akurikiranyweho ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye hamwe no gusabira Kaminuza ye yitwa Chrisitian University of Rwanda inguzanyo zitangwa n’abantu bungukira ku bandi inyungu z’ikirenga, ibizwi nka ’Banki Lambert’.

Mu mpera za 2020, Dr Habumuremyi yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 892 Frw. Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, uyu mwanzuro ukaba warasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga, Dr Pierre Damien Habumuremyi akaba yari muri Gereza i Mageragere.

Dr Habumuremyi yahawe icyo gihano, naho Serushyana Charles bareganwaga wahoze ari umucungamutungo muri kaminuza ya Christian University we agirwa umwere ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye. Ni mu gihe kandi Dr Pierre Damien yahanaguweho icyaha cy’ubuhemu nyuma y’uko nta bimenyetso bifatika byatanzwe n’Ubushinjacyaha. Dr Pierre Damien Habumuremyi we yavuze ko ibyaha ashinjwa bikwiye kubazwa kaminuza ya Christian University kuko ibyakozwe byose byakorwaga mu izina ry’iyo kaminuza.

Icyakora urukiko rwo rwasanze Dr Habumuremyi ari we ukwiye kubibazwa kuko ari imbere mu basinye kuri izo sheki zitazigamiwe, akaba atari akwiye kubyitirira iyo kaminuza. Inkuru ya Kigali Today ivuga ko Dr. Habumuremyi yajuriye, agabanyirizwa igihe yagombaga gufungirwa muri gereza, Urukiko rutegeka ko igihano cy’igifungo yari yarakatiwe n’Urukiko kigera ku mwaka umwe n’amezi atatu gisubikwa, agafungwa muri Gereza umwaka umwe n’amezi icyenda, kandi akazishyura n’ihazabu ya Miliyoni 892Frw.

Nyuma y'amezi agera kuri 15 yari amaze mu gihome, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yamaze guhabwa imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame. Dr Habumuremyi yagaragaje ko imbabazi yahawe n'Umukuru w'igihugu yazihaye agaciro kenshi, akaba yamushimiye cyane anamwizeza ko amakosa yakoze atazayasubira ukundi.


Dr Habumuremyi arashimira cyane Perezida Kagame wamuhaye imbabazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND