Impera z’umwaka wa 2021 zirasiga abari bakumbuye gukuba urukweto bizihiwe! Abashoramari mu muziki batangiye gutumira abahanzi gususurutsa abaturarwanda, ni nyuma y’uko ibitaramo bikomorewe ariko ababyitabira barasabwa gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.
Hategerejwe igitaramo cy’umuhanzi Omah Lay wo muri
Nigeria yamaze gusinya kontaro, hasigaye ko yifata amashusho atangaza igihe
azataramira Abanyarwanda. Bruce Melodie nawe ari kwitegura gukorera igitaramo
muri Kigali Arena mu Ugushyingo 2021.
Undi muhanzi utegerejwe mu Rwanda ni umunyamuziki wo muri
Nigeria, Adekunle Kosoko [Adekunle] uzataramira Abaturarwanda tariki 5 Ugushyingo
2021.
Ni mu gitaramo cyiswe “Movember Fest” cyateguwe na
kompanyi RG Consult.inc isanzwe itegura ibitaramo. Iki gitaramo cyatewe inkunga na Mutzig.
Amakuru agera kuri INYARWANDA aravuga ko iki gitaramo
kizaririmbamo n’abahanzi bo mu Rwanda batangazwa mu minsi iri imbere.
Adekunle Gold watumiwe muri iki gitaramo yabonye izuba
tariki 28 Mutarama 1987, avukira mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria mu rugo rw’abanyamafaranga.
Ni umwanditsi w’indirimbo, umuhimbyi akaba n’umuhanga mu bizwi nka ‘graphic
design.
Izina rye ryagize ububakana mu muziki wo muri Nigeria,
kuva mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo ‘Sade’ asubiramo indirimbo ‘Story of My
Life’ y’itsinda One Direction.
Tariki 5 Gicurasi 2015, uyu muhanzi yatangaje ko yasinye
amasezerano n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzik YBNL, ahita asohora indirimbo
ye yise ‘Orente’.
Yashyizwe mu bahataniye ibihembo bya City People Entertainment Awards, mu cyiciro cy’umuhanzi utanga icyizere cy’umwaka.
Mu 2016 atangaza ko Album ye nshya yayise ‘Gold’ iriho indirimbo 16 zakozweho n’abarimo Pheelz, Masterkraft, B Banks, Sleekamo, Oscar n’abandi.
Muri Mutarama 2019, Adekunle yakoze ubukwe n’umuhanzikazi
Simi uzwi mu ndirimbo nka ‘Joromi’. Uyu muhanzikazi yanataramiye mu Rwanda mu
gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center, icyo gihe yari kumwe na
Patoranking.
Aba bombi bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye. Ndetse
muri Gicurasi 2020, bibarutse imfura yabo bise Adejare Kosoko Deja.
Uyu muhanzi mu 2016 yasohoye Album yise ‘Gold’, mu
2018 asohora Album yise ‘About 30’ naho mu 2020 yasohoye Album yise ‘Afro Pop
Vol’.
Kuva mu 2014 atangiriye umuziki ku ndirimbo ‘Sade’, amaze gusohora indirimbo nyinshi kandi mu bihe bitandukanye, kugera kuri ‘High’ aherutse gukorana na Davido. Adekunle Gold yatumiwe gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cyiswe ‘Movember Fest’ kizaba tariki 5 Ugushyingo 2021
Adekunle Gold afitanye indirimbo n’umugore we Simi
bise ‘By you’ yasohotse tariki 19 Nyakanga 2021
Adekunle Gold [Duduke] yarushinze n’umuhanzikazi Simi nyuma y’imyaka itanu bari mu munyenga w’urukundo
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘BY YOU’ YA ADEKUNLE GOLD N’UMUGORE WE SIMI
TANGA IGITECYEREZO