RFL
Kigali

Perezida Kagame yahaye imbabazi Dr Pierre Damien Habumuremyi wari warakatiwe imyaka 3 n'ihazabu ya Miliyoni 892 Frw

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/10/2021 0:55
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w'Intebe mu Rwanda umaze iminsi mu gihome aho yari yarakatiwe imyaka 3 n'ihazabu ya Miliyoni 892 Frw.



Mu myanzuro y'Inama y'abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame harimo ingingo ivuga ko "Ashingiye ku bubasha ahabwa n'amategeko, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi".

Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva muri 2011-2014, ndetse akaba n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki 03 Nyakanga 2020 akurikiranyweho ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye hamwe no gusabira Kaminuza ye yitwa Chrisitian University of Rwanda inguzanyo zitangwa n’abantu bungukira ku bandi inyungu z’ikirenga, ibizwi nka ’Banki Lambert’.

Mu mpera za 2020, Dr Habumuremyi yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 892 Frw. Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, uyu mwanzuro ukaba warasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga, Dr Pierre Damien Habumuremyi akaba yari muri Gereza i Mageragere.

Inkuru dukesha Kigali Today ivuga ko Dr Habumuremyi yahawe icyo gihano, naho Serushyana Charles bareganwaga wahoze ari umucungamutungo muri kaminuza ya Christian University we agirwa umwere ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.

Ni mu gihe kandi Dr Pierre Damien yahanaguweho icyaha cy’ubuhemu nyuma y’uko nta bimenyetso bifatika byatanzwe n’Ubushinjacyaha. Dr Pierre Damien Habumuremyi we yavuze ko ibyaha ashinjwa bikwiye kubazwa kaminuza ya Christian University kuko ibyakozwe byose byakorwaga mu izina ry’iyo kaminuza.

Icyakora urukiko rwo rwasanze Dr Habumuremyi ari we ukwiye kubibazwa kuko ari imbere mu basinye kuri izo sheki zitazigamiwe, akaba atari akwiye kubyitirira iyo kaminuza. Kuri ubu Dr Pierre Damien Habumuremyi wari umaze umwaka mu gihome, yamaze guhabwa imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame nk'uko biri mu myanzuro y'Inama y'abaminisitiri.

Mu bindi byemejwe n'Inama y'Abaminisitiri ni uko isaha yo kugera mu rugo yabaye Saa Sita z'ijoro. Abagenzi bakingiwe Covid-19 ntibasabwa kujya mu kato muri Hotel bakigera mu Rwanda. Icyakora abagenzi bose bazajya bipimisha Covid-19 (PCR Test) bakigera mu gihugu. Utubari tuzakomeza gufungura mu byiciro. Abaturage bibukijwe ko ari ngombwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bahana intera, bakaraba intoki ndetse banambara agapfukamunwa kandi neza. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.


Pierre Damien Habumuremyi yahawe imbabazi na Perezida Kagame 


Perezida Kagame yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi 

Imyanzuro y'inama y'abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND