‘Inkono ihira igihe’- Ni cyo gisubizo umuhanzikazi Marina yatanze nyuma y’uko asinye kontaro ye ya mbere yo kwamamaza, kuva yatangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi ubarizwa mu inzu ifasha abahanzi mubya muzika ya The Mane.
Imyaka irenze ine Marina atangiye umuziki, dore ko
yinjiye muri The Mane tariki 21 Ugushyingo 2017. Ni imyaka yaranzwe n’ibikorwa
bifatika bishingiye ku muziki, anyuzamo anegukana ibihembo.
Uyu muhanzikazi yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye, anaririmba mu bitaramo bitandukanye. Mu gihe cy’imyaka ine amaze akora umuziki,
ntiyigeze ashyira umukono ku masezerano yo kwamamaza ibigo bitandukanye, cyangwa
ibicuruzwa.
Ni ingingo ariko yari ihangayikishije abamufasha mu
muziki, ku buryo umujyanama wa The Mane, Safi Eric, avuga ko ari kimwe mu byari
bimuraje ishinga.
Marina yabwiye INYARWANDA ko azi neza ko ibikorwa bye
bizwi, ariko atazi impamvu ibigo by’ubucuruzi bitamuganaga ngo bakorane mu
bijyanye no kubamamariza.
Ati “Ntabwo mbizi, wenda ibyo twabibaza abashoramari
kuko ndabizi neza ko mpagaze neza mu muziki. Ndakora cyane, nkoresha imbuga
nkoranyambaga neza, ubwo twabibaza bo [Aravuga abashoramari].”
Uyu muhanzikazi ariko avuga ko n’ubwo byatinze kubona
kontaro nk’iyi, ‘inkono ihira igihe’. Ati “Igihe ni iki. Gusa, hari kompanyi
zagiye zinyegera bashaka kugira ngo dukorane, ariko bitewe n’amafaranga ari
gutangwa n’agaciro umuntu aba afite cyangwa n’intego wihaye, ugasanga ntabwo
bihuje nyine bikarangira tudakoranye.”
Marina yavuze ko afite icyizere cy’uko kontaro yasinye
na Catchyz, izatuma n’abandi bashoramari bamugana. Avuga ko ashimishijwe no
gukorana n’uru rubuga.
Ntihatangajwe amafaranga Marina yasinyiye na Catchz,
gusa avuga ko ari amahitamo yabo, kandi ko amafaranga yahawe akwiriye.
Yavuze ko azifashisha imbuga nkoranyambaga mu
kumenyekanisha ibikorwa by’uru rubuga, ndetse rimwe na rimwe Catchyz izajya
igaragara mu mashusho y’indirimbo ze.
Amasezerano ya Marina arafunguye, kuko yemerewe
kugirana amasezerano n’ikindi kigo n’ubwo yaba akiri gukorana na Catchyz. Ni
amasezerano y’umwaka umwe, kandi ashobora kongerwa.
Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa INYARWANDA, Umuyobozi
Mukuru washinze urubuga Catchyz, Mohammad Hammad, yavuze ko batekereje
kwifashisha Marina mu kwamamaza ibicuruzwa byabo ‘kubera ko ari umuhanzikazi
ukunzwe kandi ugezweho mu Rwanda’.
Ati “Marina ni we muhanzikazi ugezweho. Rero kuri
Catchz twashakaga umuntu ufite ubushobozi bwo kudufasha kugeza kure ibyo
dukora. Akabwira abantu uko bagura, kandi bagakorana natwe n’ukuntu babasha
kubona amafaranga. Niyo mpamvu rero twamuhisemo muri iyi gahunda. Marina ni we
twari dukeneye.”
Catchyz ni urubuga nyarwanda rufasha mu kugura ibintu
bitandukanye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Umujyanama wa The Mane, Safi Eric, yagenzuye ibikubiye mu masezerano Cathyz yagiranye na Marina
AMAFOTO: Kadaffi Pro
TANGA IGITECYEREZO