RFL
Kigali

Kigali: MTN Rwanda yafunguye ishami rishya rya mbere rije guha serivise abafite ubumuga n'abandi-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:13/10/2021 18:28
0


MTN Rwanda, Sosiyete y'Itumanaho ya mbere mu Rwanda, yafunguye ishami ryayo rishya rigiye kujya ritanga serivise ku bafite ubumuga n'abandi. Abafite ubumuga bishimiye iki gikorwa bashishikariza n'ibindi bigo bitanga serivise zitandukanye gutera iyi ntabwe, bakaborohereza kugera kuri serivise.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021, MTN Rwanda yafunguye ishami ryayo rishya ahazwi nko mu Gakiriro ka Gisozi [ku Mukindo ], ho mu karere ka Gasabo. Umuhango wo gufungura iri shami witabiriwe n'Ubuyobizi Bukuru bwa MTN, abayobozi mu nzego bwite za Leta, umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda bafite ubumuga bavuye muri Nudor, abagenerwabikorwa n'abandi.


Ubwo bafunguraga iri shami ku mugaragaro 

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda,  Mitwa Kaemba Ng'ambi, muri uyu muhango yavuze ko bashishikajwe no gufasha abafite ubumuga, ku buryo bagomba kugera kuri serivice zabo uko bikwiye.


Yagaragaje ko ibyo bari barasinye mu masezerano na Nudor batangiye kubigeraho, ahereye ku bafite ubumuga bahawe akazi muri MTN bazajya babasha kuvugana na bagenzi babo baje gushaka serivise. Ndetse anavuga ko abafite ubumuga babasabye kubakorera ubuvugizi, bakaba bari kubishyira mu bikorwa bivuye inyuma. 


Iri shami rishya rifite ubushobozi bwo kwakira abafite ubumuga ubwo aribwo bwose bwaba ubwo kutavuga, kutabona n'ubundi. Rifite abakozi binzobere mu guhanahana amakuru n'abafite ubumuga, nk'abakoresha amarenga n'abandi. 

Iri shami rishyize imbere ikoranabuhanga rigezweho, rikaba ryabimburiye izindi zizafungurwa mu gihe kiri imbere. Ishuho y’iri shami rishya imbere rigaragaza neza icyerekezo cya MTN mu gushyira imbere ikoranabuhanga.


Jean-Baptiste Rurama wari uhagarariye umuyobozi mukuru w'umuryango "NUDOR" [ihuriro ry'imiryango y'abafite ubumuga mu Rwanda],  yashimiye MTN Rwanda abivanye ku mutima ati" Turagira ngo dushimire cyane MTN Rwanda kubera iri shami ifunguye hano, ni ryo shami rya mbere tubonye mu Rwanda ryorohereza umuntu uwo ariwe wese ufite ubumuga". 

Yakomeje agira ati" Nagira ngo mvuge ko mu Rwanda kimwe mu bibazo bikomereye abantu bafite ubumuga, kandi ntabwo ari mu Rwanda gusa no hanze y'u Rwanda, ni ibikorwa remezo bidaha amahirwe umuntu ufite ubuga kugira ngo agere kuri serivise z'ubuzima busanzwe, haba mu mashuri, mu buzima, bank n'ahandi hose".


Jean- Baptiste 

Yakomeje agira ati" kugeza ubu rero twari dufite ikibazo nk'abantu bafite ubumuga, ko rimwe na rimwe serivise za MTN tutazigeraho uko bigomba kuko ufite ubumuga bwo kutavuga yazagamo hano akabura uwo bavugana, ibyo rero bigatuma asubirayo atabonye serivise". 

Yakomeje atanga ingero z’abagiye bakenera serivise za MTN bafite ubundi bumuga nk'abagenda mu kagari, ugasanga ntibashoboye kugera aho bakeneye iyi serivise kuko hatagendeka kubera inyubako n'ibindi, avuga ko izi ari imbogamizi zikunze kugera kuri aba bafite ubumuga. Yasoje avuga ko MTN yatekereje ku bafite ubumuga itanze urugero rwiza asaba ibindi bigo kubigiraho, bakamenya ko abafite ubumuga nabo bakenera serivize batanga bityo bakaborohereza nk'uko MTN yabimburiye ibindi bigo yabikoze. 


Iri shami rishya rijyanye n'ikerekezo 

Yashimangiye ko amasezerano NUDOR yagiranye na MTN bishimiye ko yatangiye gushyirwa mu bikorwa nta n'ukwezi kurashira, yerekana ko ibi bitanga ikizere.

NUDOR ni ihuriro ry'imiryango 13, hakaba harimo abafite ubumuga bugiye butandukanye nk'ubwo kutumva, kutavuga n'ubundi.


Gabriele ushinzwe ibikorwa by'iterambere mu karere ka Gasabo mu mwanya w'ijambo yahawe, yashimiye MTN Rwanda yafunguye ishami rishya, avuga ko ari igikorwa cy'iterambere iyi sosiyete y'itumanaho ihaye abaturage ba Gasabo. Yavuze ko ubuyobozi bw'akarere ka Gasabo bwijeje ubufatanye ubwo aribwo bwose MTN, mu bikorwa by'iterambere ry' abaturage.  Yasabye abaturage n'abakora ubucuruzi kubyaza umusaruro iri shami rishya mu buryo butandukanye, ashimangira ako ari amahirwe badakwiye gupfusha ubusa, yongera kubibutsa ko bakwiye kwifashisha iri shami mw'iterambere ryabo. Nk’uko twabigarutseho, iri shami rizajya rinafasha n'abandi bantu basanzwe bakenera serivise za MTN.  


Mutiganda Jean- Baptiste yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba MTN yafunguye ishami aho akorera

Mutiganda Jean-Baptiste  usanzwe ucuruza amatara, yavuze ko yishimiye kuba MTN yabazaniye iri shami bugufi, kuko bajyaga bahura n'ikibazo cyo gukoresha Sim Swap n'ibindi. Yashimangiye ko MTN ari umufatanyabikorwa wa buri munyarwanda, ari nayo mpavu biteye ibyishimo kuba yabegereje ikicaro.



Nishimwe Chantal ucuruza udupfukamunwa nawe yavuze ko yishimye igikorwa MTN yakoze cyo kubegereza ishami, agaragaza imbogamizi bahuraga nazo ati"Hari ukuntu bajyaga batwishyura kuri Momo twibagiwe nk'umubare w'ibanga, bikaba ngombwa ko tujya mu mugi ariko ubu byoroshye tugiye kujya tujya hafi".

Ikindi kibazo yagaragaje bahuraga nacyo ni icyo gukoresha Sim Swap. Nyuma y'iki gikorwa kandi, MTN izatanga byibura kiyosike 2 ku bantu bafite ubumuga, mu turere twose tugize u Rwanda. Ubwo ni ukuvuga ko iyi sosiyete izatanga kiyosike 60 ku bafite ubumuga bazaba batoranyijwe, bagahabwa n'igishoro cy' ibihumbi ijana na mirongo itanu mu rwego rwo kuzirikana ko abafite ubumuga nabo bagomba kwiteza imbere.



Alain Numa niwe wayoboye ibi birori 


Umwe mu bakozi bazajya bakorera muri iri shami 

Iri shami rifite ikoranabuhanga rihambaye 

Umuyobozi mukuru w'abikorera yitabiriye uyu muhango 


Igice cyo kwakira abafite ubumuga kiri ukwacyo kandi hari ibimenyetso bibigaragaza 







Abayobozi bashyize Imbamutima zabo mu nyandiko bashyize ku kibaho muri iyi nyubako 


Mitwa Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND