Neymar Jr ni umwe mu bakinnyi beza Isi ifite kandi bakunzwe, ariko aherutse gutangaza ko nyuma y'igikombe cy'Isi cya 2022 azahaguruka ruhago.
Aganira
ni ikinyamakuru DAZN Neymar Jr yavuze ko yumva atagifite imbaraga zo mu mutwe
zatuma akomeza gukina. Yagize ati" sinzi niba nkifite imbaraga
z'imitekerereze kuburyo nakomeza gukina umupira w'amaguru. Ndatekereza ko
igikombe cy'Isi cyo muri Qatar kizaba aricyo cya nyuma."
Thiago
Silva wakinanye n'uyu musore muri PSG ndetse no mu ikipe y'igihugu ya Brazil,
yagarutse kubyo uyu musore aherutse gutangaza ndetse avuga ko yahuye n'ibibazo
byatuma asezera umupira akiri muto. Yagize ati" twese turabizi tuba turi
ku gitutu gikomeye, ariko Neymar we yahuye n'ibibazo bikomeye ndetse
byamwibasiraga nk'umuntu ku giti cye. Neymar yagiye atotezwa cyane kugera n’aho
yibagirwa ibyo yakoze mu kibuga. Amakipe yose yagiye akinira wasangaga abafana
ariwe bishyuzwa intsinzi kandi atayibona bakamwinuba byanatumaga mu mutwe
hivanga."
Thiago
Silva avuga ko muri Brazil byari bigoye. Yagize ati" mu ikipe y'igihugu
yacu Neymar aba asabwa intsinzi kandi kenshi reba nko ku mukino wa Colombia
twanganyije, n'ubundi Neymar Jr yari igipimo kuri uyu mukino. Neymar Jr
bamutoteza ku giti cye atari ibyo yakoze mu kibuga, ahubwo hanze yabyo. Burigiye
atotezwa kubera n'ibintu atagira icyo ahinduraho arinayo mpamvu icyemezo cye
nacyumva. Gusa twizereko atatakaje ibyishimo bye tuzongera tukamubona mu bihe
byiza."
Mu
gihe Neymar Jr yaba asezeye kuri Ruhago umwaka utaha yaba ari umwe mu bakinnyi
basezeye ruhago bakiri bato atari ikibazo cy'imvune kuko yaba afite imyaka 31.
TANGA IGITECYEREZO