Abanyeshuri 70 ni bo batoranyijwe mu gihugu hose kujya kwiga umuziki mu ishuri ryigisha muzika ‘Rwanda School of Creative Arts and Music’ ryahoze ryitwa Nyundo Music School rikorera i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.
Kuva mu ntangiriro z’Ukwakira 2021, ubuyobozi bw’iri
shuri bwifashishije Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n’Umuyobozi w'Ishuri ryigisha
muzika, Murigande Jacques, Igor Mabano, Ariel Wayz, Yves Nshimiyimana na Kamayiresi
Erasme bemeza abanyempano 70 kujya kwiga muri iri shuri.
Hifashishijwe amarushanwa yabereye kuri Maison de
Jeunes mu Mujyi wa Kigali, mu Nta y'Iburasirazuba, mu Ntara y'Uburengerazuba mu
karere ka Rubavu kuri Vission Jeunesse Gisenyi, Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru
kuri MIPC Musanze ndetse no kuri IPRC Huye mu Ntara y'Amajyepfo.
Umunyeshuri ushaka kwiga muri iri shuri yasabwaga kuba
arangije amasomo y’icyiciro rusange (Tronc Commun), kandi akaba ashaka kwiga mu
ishami rya muzika mu cyiciro cyisumbuyeho.
Ikindi yasabwaga kwitwazwa ikimuranga hamwe na fotokopi
y'indangamanota y'umwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye. Kandi akaba afite
icyemezo ko yakoresheje ‘Rapid test’ yemeza ko atarwaye Covid-19 mu masaha 48 mbere y'irushanwa.
Nyuma yo kuzenguruka mu gihugu hose bashaka abajya
kwiga muri iri shuri, Umuyobozi waryo, Murigande Jacques [Mighty Popo], yabwiye
INYARWANDA ko 70 ari bo babashije gutsinda neza amarushanwa, bityo
bakazatangira amasomo tariki 18 Ukwakira 2021.
Mu ishami rya muzika harimo abarangiza ari abacuranzi
b’ingoma, abaririmbyi, abanditsi b’indirimbo n’ibindi.
Mighty Popo avuga ko hari abari batsinze ikizamini cyo
kujya kwiga muri iri shuri ariko amanota y’ibizamini bya Leta asohotse
agaragaza ko batsinzwe ‘Tronc commun’ bituma batemererwa kujya kwiga muri iri
rushanwa rya muzika.
Uyu muyobozi yavuze ko mu Mujyi wa Kigali bahabonye ‘abanyeshuri
beza’ bitandukanye n’impano bahabonaga mu myaka ishize.
Ati “Impano ntabwo ari nyinshi ariko abanyeshuri beza
ni benshi. Bishatse kuvuga ko ushobora gufata umunyeshuri ufite impano nyinshi
ukabibona rwose ko afite impano nyinshi, abo nibo twagiye tubona mu myaka
ishize muri Kigali.”
“Ariko kuri iyi nshuro twabonye abanyeshuri dushobora
kwigisha bafite ibihagije twaheraho. Bafite impano zigiye zirushanwa.”
Uyu muyobozi yasabye abagiye gutangira amasomo muri
iri shuri kugira ikinyabupfura, bagasobanuza ibyo batumvise kandi bakajyana n’ibihe
baharanira kwiyungura ubumenyi no kumvira ibyo abarimu babigisha, kuko umuziki
uhora uhindagurika.
TANGA IGITECYEREZO