RFL
Kigali

Umusore yagurishije impyiko ye kugira ngo agure telepfone igezweho ya iPhone

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:12/10/2021 18:10
0


Biratangaje cyane kuba umuntu yatanga ingingo imwe y'umubiri kugira ngo abashe kugura igikoresho runaka, gusa mu minsi yashize humvikanye umusore wagurishije impyiko ye kugira ngo agure iPhone.



Wang Shangkun mu minsi ishize, ubuzima bwe bwari bumeze nabi kubera ingaruka zo kugurisha impyiko, kubera amakosa  yo guhubuka no kugira irari yakoze mu bihe byatambutse. Uyu musore w'umushinwa yagurishije imwe mu mpyiko ze kugira ngo ashobore kugura ibikoresho bya Apple bigezweho. Icyo gihe Wang Shangkun  yari afite imyaka 17 y'amavuko. Yagurishije iyi mpyiko  ahabwa amadolari 4500 AUD [$ 3,273 USD], ni ukuvuga asaga Miliyoni 3 z'Amanyarwanda.


Amakuru yatangaje ko Wang Shangkun , amafaranga yahawe yahise  ayaguramo   iPad 2 na iPhone 4. Yisobanuye avuga ko  impyiko imwe ihagije kuri we ariko agatunga ibigezweho. Yagize ati: “Kuki nkeneye iya kabiri? Imwe irahagije.” Nk’uko ikinyamakuru The Epoch Times kibitangaza.


Ikibabaje ni uko uyu musore ubu w'imyaka 25 afite ikibazo cy'umubiri aho ahora yicaye mu machine imufasha guhumeka no gukora neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND