RFL
Kigali

Gicumbi FC na Etoile de l’Est zabonye itike yo gukina icyiciro cya mbere, Amagaju yimyiza imoso

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/10/2021 18:16
0


Kera kabaye, nyuma y’imyaka 24 abaturage b’i Ngoma ndetse n’Iburasirazuba bategereje kubona ikipe yabo ya Etoile de l’Est ikina icyiciro cya mbere mu Rwanda, yashize ibona iyo tike nyuma yo gusezerera Amagaju kuri penaliti, mu gihe Gicumbi FC yasubiye mu cyiciro cya mbere nyuma y’umwaka umwe isezereye Heroes FC.



Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2021, ku bibuga bitandukanye mu Rwanda, habereye imikino yo kwishyura mu cyiciro cya kabiri, yagombaga gusiga amakipe abiri azamutse mu cyiciro cya mbere, ubundi abaturage bakaririmba intsinzi.

Mbere y’uyu mukino, abaturage bo mu karere ka Ngoma bari batangaje ko igihe kigeze ngo ikipe yabo nayo ibone itike yo gukina icyiciro cya mbere, nyuma y’imyaka irenga itatu iyi kipe igarukira muri ½ ikabura amahirwe yo kuzamuka.

Saa munani zuzuye ku kibuga cy’i Ngoma, Etoile de l’Est yari yinjiye ikibuga ikina na Amagaju mu mukino wari usobanuye byinshi, nyuma y’uko umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

Uyu mukino wari uhishe byinshi ndetse unateye amatsiko cyane, warangiye amakipe n’ubundi anganyije igitego 1-1, Etoile yabanje gutsinda, Amagaju arishyura.

Bigendanye n’amategeko y’iri rushanwa, umusifuzi yanzuye ko amakipe yombi ahita atera penaliti.

Ntabwo byahiriye iyi kipe y’i Nyamagabe yifuzaga gusubira mu cyiciro cya mbere, aho yatsindiwe kuri penaliti 6-5, Etoile de l’Est ikatisha itike yo gukina icyiciro cya mbere, abaturage b’i Ngoma baririmba intsinzi.

Umutoza Banamwana Camarade wari wahawe inshingano zo gufasha ikipe ya Etoile de l’Est kuzamuka mu cyiciro cya mbere, yashyizwe mu bicu n’abakinnyi b’iyi kipe nyuma yo kwesa umuhigo yahize.

Etoile de l’Est byayisabye gutegereza imyaka 24 kugira ngo ibone itike yo gukina mu cyiciro cya mbere.

Ku rundi ruhande, mu karere ka Gicumbi, ikipe ya Gicumbi FC yatsinze Heroes FC ibitego 2-1, bisanga igitego 1-0 yatsinze mu mukino ubanza, bituma Gicumbi isubira mu cyiciro cya mbere nyuma y’umwaka imanutse, itsinze Heroes FC ibitego 3-1 mu mikino yombi.

Gicumbi FC na Etoile de l’Est bazakina mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2021/22, basimbuye AS Muhanga na Sunrise bamanutse mu cyiciro cya kabiri umwaka ushize w’imikino.

Gicumbi FC na Etoile de l'Est zabonye itike yo gukina icyiciro cya mbere

Gicumbi FC yagarutse mu cyiciro cya mbere nyuma y'umwaka umwe imanutse


Etoile de l'Est byayisabye gutegereza imyaka 24 kugira ngo izamuke mu cyiciro cya mbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND