Umunyarwenya ukomeye muri Africa uherutse kubonana na Shaddyboo nk’uko uyu munyamidelikazi w’umunyarwanda yabitangaje, yatangaje ko yifuza umugore w’umunyarwanda anatanga amahirwe k’uwaba abyifuza.
Mu minsi micye ishize, Shaddyboo yagaragaye yishimanye na Eric
Omondi anaca amarenga ko bafitanye umushinga n’uyu mushoramari waminuje mu
masomo y’itangazamakuru, nyamara akaza kwiyegurira umwuga w’urwenya n’ishoramari
mu myidagaduro.
Ku myaka 44, byamugejeje
ku butunzi bwarenga Miliyari 1 y’amanyarwanda, nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru
byo mu gihugu cy’amavuko cye cya Kenya. Mu
butumwa uyu musore ukuze yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasabye abanyarwandakazi
bumva bavamo uwamubera umugore kumwoherereza amashusho akazabavugisha.
Eric Omondi watangiye avuga mu Kinyarwanda, yagize ati: “Ndashaka umugore mwiza w’umunyarwandakazi”
Akomeza mu rurimi rw’icyongereza ariko ugenecyereje mu Kinyarwanda
agira ati “ku bantu batumva ikinyarwanda icyo navugaga, nakwishimira kuba
umunyarwanda nkaba i Kigali ubuzima bwanjye bwose n’umugore mwiza
w’umunyarwandakazi, tukabyarana abana 8 niba atari 9 bavanze (Kenya n’u Rwanda).”
Maze atanga amahirwe ku munyarwandakazi wese ubyifuza waba
umugore mwiza wa ‘Eric Omondi’, ‘umugore wa mbere wa Afurika’ (First Lady of Africa), yakohereza amashusho kuri numero yatanze akazamuvugisha cyangwa akazabavugisha.
Muri iyi minsi ariko, Eric Omondi
akomeje kwamamaza filime ye yise ‘Wife Material’ iri hafi gusohoka. Muri 2016, yari yambitse impeta ya fiancailles Chantal Grazioli ukomoka mu Butaliyani,
ariko muri 2019 yaje kwemeza ko batandukanye.
Ubutumwa bwa Shaddyboo ari kumwe na Eric Omondi
Ubutumwa bwa Eric Omondi asaba umunyarwandakazi waba yumva yamubera umugore, kumwoherereza amashusho bakaza kuvugana.
Eric Omondi ushaka umugore w'umunyarwandakazi
Shaddyboo uheruka kubonana na Eric Omondi nk’uko yabitangarije abamukurikira mu mashusho mato bishimanye
TANGA IGITECYEREZO