Rutahizamu Rafael York usanzwe akinira ikipe ya AFC Eskilstuna yo muri Suwede, nyuma yo kugaragara mu myenda y'ikipe y'igihugu Amavubi, yageneye ubutumwa abanyarwanda avuga ko aricyo gihe ngo batsinde.
Rafael
York yatangiye guhamagarwa mu Mavubi ku mukino wa Mali na Kenya ariko kubera
kubura ibyangombwa, ntiyabasha gukina iyi mikino yose n’ubwo yabaga ari
ku kibuga. York w'imyaka 22, nyuma yo kubona ibyangombwa, yari mu bakinnyi bari
bitezwe ku mikino ya Uganda aho yose yabanje mu kibuga ariko umukino ubanza
akaza gusimbuzwa n'ubwo bitavuzweho rumwe n'abantu barebaga umukino, kuko
bavugaga ko Mashami amakuyemo yari agishoboye.
Abinyujije
ku rukuta rwe rwa Twitter, Rafael York yagize icyo avuga ku mikino ibiri
yakinnye ndetse yemeza ko aricyo gihe ngo Amavubi atsinde. Yagize ati: “Ni ibintu bibabaje kubera iyi mikino ibiri dutsinzwe, gusa umupira w'amaguru
ntabwo buri gihe ari umunyakuri. Kuri ubu, nicyo gihe ngo twiminjiremo agafu
ndetse dushake amanota atatu ya mbere ndetse n'ibindi bihe bizaza.”
York yakiniye Suwede y'abato
Amavubi nyuma yo gutsindwa na Mali, akanganya na Kenya ndetse agatsindwa imikino ibiri na Uganda, mu kwezi gutaha bafite kuzakira Mali tariki 11, nyuma y'iminsi 3 bajye gusura Kenya bahite basoza imikino y'amatsinda.
TANGA IGITECYEREZO