RFL
Kigali

Handball: U Rwanda ruzakina igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/10/2021 11:58
0


Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwatoranyijwe mu bihugu bizitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika mu mukino wa Handball kizabera muri Maroc mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2022.



Igikombe cya Afurika muri Handball u Rwanda ruzitabira ku nshuro ya mbere, kizatangira gukinwa kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 23 Mutarama 2022 muri Maroc.

Ku nshuro ya mbere mu mateka, u Rwanda rwatumiwe muri iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya 25.

Mu cyumweru gishize, Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball muri Afurika 'CAHB' yamenyesheje ibihugu byatumiwe muri iri rushanwa ko bigomba kutarenza tariki ya 13 Ugushyingo 2021 bidatanze urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi bizifashisha, ruherekejwe na pasiporo zabo.

CAHB yamenyesheje ibi bihugu byose ko ikizarenza itariki yatanzwe kitaratanga ibisabwa, kizishyura amande angana na 500€ (asaga ibihumbi 580 Frw).

Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Handball 'FERWAHAND', Utabarutse Théogène, yatangaje ko bishimishije kubona ubu butumire, avuga ko byaturutse ku buryo amakipe y’u Rwanda yitwaye mu bihe byashize.

Utabarutse avuga ko abakinnyi bo kuzifashisha muri iri rushanwa basanzwe bahari, ahiubwo ikigiye gukorwa ari ugukorana na MINISPORTS kugira ngo bategurwe bihagije kugira ngo bazatange umusaruro mwiza muri Maroc.

Ibindi bihugu bizitabira iri rushanwa, ni Algeria, Angola, Congo, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cap-Vert, Misiri, Gabon, Guinea, Liberia, Maroc, Nigeria, Tunisia na Zambia.

Ku nshuro ya mbere u Rwanda ruzakina igikombe cya Afurika





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND