Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwatoranyijwe mu bihugu bizitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika mu mukino wa Handball kizabera muri Maroc mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2022.
Igikombe
cya Afurika muri Handball u Rwanda ruzitabira ku nshuro ya mbere, kizatangira
gukinwa kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 23 Mutarama 2022 muri Maroc.
Ku
nshuro ya mbere mu mateka, u Rwanda rwatumiwe muri iri rushanwa rizaba rikinwa ku
nshuro ya 25.
Mu
cyumweru gishize, Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball muri Afurika 'CAHB' yamenyesheje ibihugu byatumiwe muri iri rushanwa ko bigomba kutarenza tariki ya
13 Ugushyingo 2021 bidatanze urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi bizifashisha,
ruherekejwe na pasiporo zabo.
CAHB
yamenyesheje ibi bihugu byose ko ikizarenza itariki yatanzwe kitaratanga
ibisabwa, kizishyura amande angana na 500€ (asaga ibihumbi 580 Frw).
Umuyobozi
w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Handball 'FERWAHAND', Utabarutse Théogène, yatangaje
ko bishimishije kubona ubu butumire, avuga ko byaturutse ku buryo amakipe y’u
Rwanda yitwaye mu bihe byashize.
Utabarutse
avuga ko abakinnyi bo kuzifashisha muri iri rushanwa basanzwe bahari, ahiubwo
ikigiye gukorwa ari ugukorana na MINISPORTS kugira ngo bategurwe bihagije
kugira ngo bazatange umusaruro mwiza muri Maroc.
Ibindi
bihugu bizitabira iri rushanwa, ni Algeria, Angola, Congo, Cameroun, Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo, Cap-Vert, Misiri, Gabon, Guinea, Liberia, Maroc,
Nigeria, Tunisia na Zambia.
TANGA IGITECYEREZO