RFL
Kigali

U Budage bwabaye igihugu cya mbere cyabonye itike y’igikombe cy’Isi cya 2022

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/10/2021 9:18
0


Uretse Qatar izakira iri rushanwa, u Budage bwabaye igihugu cya mbere cyakatishije itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2022 nyuma yo kunyagira Macedonia y’Amajyaruguru mu mukino rutahizamu Timo Werner yigaragajemo.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukwakira 2021, muri Macedonia y’Amajyaruguru habereye umukino w’umunsi wa munani mu itsinda J mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, aho iki gihugu cyari cyakiriye u Budage mu mikino wasize amateka mashya kuri iki gihugu gifite ijambo rikomeye mu mupira w’amaguru ku Isi.

Uyu mukino utagoye u Budage warangiye bunyagiye Macedonia y’Amajyaruguru ku kibuga cyayo ibitego 4-0, birimo bibiri byatsinzwe na rutahizamu Timo Werner ukinira Chelsea yo mu Bwongereza.

U Budage bwafunguye amazamu ku munota wa 50 ku gitego cyatsinzwe na K. Havertz ku mupira yahawe na Mueller, ni nyuma yuko amakipe yombi yari yasoje igice cya mbere aganya 0-0.

Ku munota wa 70 Timo Werner yatsinze igitego cya kabiri, anatsinda icya gatatu ku munota wa 73, mu gihe Musiala yatsinze igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 83.

Gutsinda uyu mukino byatumye u Budage bugira amanota 21 mu itsinda J, aho mu mikino umunani bumaze gukina bwatsinze irindwi, butsindwa umukino umwe, bukaba buizigamye ibitego 20, Romania ni iya kabiri muri iri tsinda aho ifite amanota 13.

Nyuma yo gutsinda Macedonia y’Amajyaruguru, u Budage bwabaye igihugu cya mbere gikatishije itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, ukuyemo Qatar izakiri iri rushanwa.

Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar mu mpera z’umwaka bitandukanye n’amezi cyakundaga kuberaho, kubera imiterere y’iki gihugu aho mu mpeshyi haba hari ubushyuhe budasanzwe, bikaba byarabaye ngombwa ko iri rushanwa ryimurirwa mu mpera z’umwaka.

Timo Werner yafashije u Budage kuba igihugu cya mbe cyabonye itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022

U Budage bwatsinze Macedonia y'Amajyaruguru buyirusha bunayikoreraho amateka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND