Umwanditsi Dusengumuremyi Anathole yashyize ku isoko igitabo gishya yise “Ibitekerezo bidakoreshwa ni nka zahabu iri mu mwanda”; avugamo ko umutwe w’umuntu udatera imbere ari uruganda rw’ibitekerezo, ubumenyi wize mu ishuri n’impano bidakoreshwa.
Dusengumuremyi wavutse tariki 12 Nyakanga 1992, ni we
wanditse ibitabo nka ‘Better Idea Better Nation’, ‘Shame on You Africans not
Africa’, ‘New Me’, ‘The Bridge Orphans Get trough to Greatness’ na ‘100 Laws of
Living Life in The World’ n’ibindi.
Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukwakira 2021, ni bwo
Anathole yatangaje ko yashyize hanze igitabo gishya yise “Ibitekerezo
bidakoreshwa ni nka zahabu iri mu mwanda” gifite paji 407, ubu kiraboneka ku
rubuga rwa internet n’ahandi.
Kizashyirwa ku isoko rigari mu Ugushyingo 2021, ku
bufatanye n’Inteko y’Umuco na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
Muri iki gitabo, uyu mwanditsi avuga ko ibintu byose
uzi, aho usaba akazi hose ni umutwe w’umuntu wabitangije.
Akavuga ko abantu benshi banze gushyira mu bikorwa
ibyo biyifuriza, batesha agaciro ibiri mu mitwe yabo bajya gushakira akazi mu
nganda z’abandi.
Ko kwisenya cyangwa kwiyubaka, ubitangira ukiri muto. Agahamya
ko iki gitabo ari igikoresho gikomeye cyo gusana inganda zangiritse (umutwe
udakora neza), kandi kikubaka inganda nshya (kubaka urubyiruko).
Avugamo ko ikintu cyose kimenetse gishobora gusanwa; ikintu
cyose gifunze gishobora gufungurwa, ikintu cyose cyatakaye gishobora kugarurwa.
Bityo rero, niba waratakaye mu iterambere, ushobora kwishakashaka ukibona mu iterambere. Niba ufunzwe uzafungurwa, niba uvunitse uzungwa kandi uzakira. Ko icyo usabwa wowe ari ukujijuka, kuko intsinzi si umukino wo guteta no gusesagura.
Dusengumuremyi Anathole, umucurabwenge w’iki gitabo,
avuga ko yasanze gereza atari Mageragere cyangwa izindi zose zizwi gusa ahubwo
yasanze buri muntu agira gereza ye (ibitekerezo bidakoreshwa).
Kandi, ko ari we ugena igihe azayimaramo kuko ariwe
ufite urufunguzo rwo kwinjira no gusohoka akidegembya, agakira ndetse
agaseruka.
Akavuga ko amahame agenga ubuzima bw’urubyiruko rw’abajyambere
ari uguhashya ubukene. Ati “Imizi miremire irinda igiti kurimbuka, ni na ko
urubyiruko rufite intego zihamye rwubaka igihugu uhereye none kugeza n’ejo
hazaza.”
Dusengumuremyi Anathole yabwiye INYARWANDA, ko
yanditse iki gitabo agira ngo agaragaze ko nta kintu cyabayeho kidafite
intekerezo nzima cyakomotseho.
Ati “Buri cyintu cyose tuzi, twabonye, dukunda, cyangwa
twanga, cyabanje kuba ari ibitekerezo mu muntu. Kandi ‘foundation’ ya buri kintu
ni ibitekerezo. Rero igihugu gikennye ni igihugu gituwe n’abatekereza ariko
ntibashyire mu bikorwa ibitekerezo byabo.”
“Igihugu gikize ni igihugu gituwe n’abantu batekereza
bagashyira mu bikorwa iibitekerezo byabo. N’umukene ni umuntu ufite ibitekerezo
bitari mu bikorwa.”
Uyu mwanditsi asobanura ko imizi miremire irinda igiti
kurimbuka, ari na ko urubyiruko rufite intego zihamye rwubaka igihugu, uhereye
none kugeza n’ejo hazaza.
Incamake y’ingingo z’ingenzi z’iki gitabo:
Amahame agenga ubuzima bw’umujyambere w’intagamburuzwa
ku ntego ze, ufite impamvu ze zihariye n’amahame ye bwite kandi agakurikirana
n’amabwiriza y’abakuru. Amahame y’impamvu n'ingaruka, amahame y’imyiteguro
ndetse n’amategeko yo gukurura iby’agaciro.
Ubwenge bugenzura. Ubwenge burinda ibihombo. Amahame
y'ubuyobozi n’amahame agenga umurimo by’umujyambere w’intagamburuzwa ku ntego
ze. Amahame agenga umurimo mwiza.
Amahame yo gufata ibyemezo ndakuka. Amahame yo guhanga udushya tw’igikundiro kuri wowe n’ibyo ukora byose.
Ubwenge n’amahame yo guhindura uburyo mu kunoza imikorere. No kumenya ibyo kutihanganira n’ibyo kwihanganira. Amafaranga yo mu mutwe. Amafaranga yo mu bikorwa. Amahame agenga imitunganyirize y’umurimo uzagutunga ukagutungira n’abawe.
Ubwenge bwo gucunga umutungo, ubw’imyumvire njyabukire
n’ubw’ubuziranenge bwawe. Kuzigamira
ubusaza bwawe. Ubwenge n’amahame yo gufukura isoko idudubiza amafaranga
n’ubuzima. Kugira imibereho yihariye. Kubaka umwihariko mu buzima. Ubudasa n’ubudacogora ku ntego zawe.
Imbuto yo kuba inyangamugayo. Kuba intwarane
y’ubutwari ku murimo.
Ububasha n’ubushobozi bihera mu mutwe. Kugambirira kwa
kibwa no kugambirira kwa kigabo. Gusengerera amarangamutima yawe. Inzira yo
gukora ibikorwa by’indashyikirwa. Ibyiza biba kure bisaba kureba kure. Imibare
myinshi.
Kuvunja
amafaranga mo ibikorwa bibyara ubuzima. Ubwenge ngengamari. Kugendana n’ibihe.
Ubwiru n’ibyiza byo kuzigama no gushora. Kubungabunga ubuzima n’ibigukikije.
Inyabutatu, ubumwe no guhuza imbaraga. Kumenya uko bashora ubuzima ukunguka
imibereho myiza.
Kwihutisha igihe ugakora mbere y’igihe. Amategeko yo
gutwita umurimo. Kugira ibibazo n’ibisubizo. Amategeko y’umutekano wo mu gifu
no mu mutwe.
Amategeko y’imibanire y’abantu babi n’abeza. Ubucuti
bufite intego. Uko bategura intambara y’iterambere. Gusenga.
Kuvugana n’umutima. Kuvugana n’inshuti zawe. Kuvugana n’abanzi bawe.
Kuvugana n’igihe kizaza.
Gukorana amasezerano n’umutima wawe. Imizi miremire irinda Igiti kurimbuka, ni na ko urubyiruko rufite intego zihamye rwubaka igihugu uhereye none kugeza n’ejo hazaza.
Kanda hano ubashe kugura iki gitabo.
Umwanditsi Dusengumuremyi Anathole yasohoye igitabo yise
‘ibitekerezo bidakoreshwa ni nka zahabu iri mu mwanda’ gifite paji 407
Anathole Dusengumuremyi, umucurabwenge mukuru w’iki
gitabo, avuga ko 'umutwe w’umuntu udatera imbere ni uruganda rwahindutse
ikimoteri'
Muri Nzeri 2020, Dusengumuremyi Anatole yasohoye igitabo ‘Shame on you Africans, not Africa’, bisobanuye ‘ikimwaro ku Banyafurika, aho kuba Afurika’
Anathole Dusengumuremyi afite igitabo yise “Better
idea Better Nation” ugenekereje mu kinyarwanda, imitekerereze myiza, igihugu
cyiza
TANGA IGITECYEREZO